Bamwe mu batuye mu kagari ka Kagomasi mu murenge wa Gashora y’akarere ka Bugesera, barinubira uburyo bukoreshwa mu kubaka umusanzu w’umutekano aho bavuga ko amafaranga batanga akatwa mu misanzu y’umuryango w’ingobyi.
Aba baturage bavuga ko basabwa gutanga umusanzu w’umutekano w’amafaranga 1000 buri kwezi kandi ngo uyabuze akajyanwa gufungirwa ku biro by’akagari akavamo ari uko ayatanze.
Ikirenze kuri ibyo kandi ngo ubuyobozi bw’akagari hari ubwo buyakura mu muryango w’iingobyi usanzwe ufasha abaturage bagize ibyago kugirango bazabone uko bashyingura ababo bitabye Imana bitewe n’umusanzu baba baragiye bashyira hamwe. Uwo musanzu rero ngo ni nawo ngo ubuyobozi bw’akagari bufatira, ibyo bavuga ko bibasubiza inyuma mu iterambere.
Aba baturage bavuga ko bumva neza akamaro k’umutekano ariko bagasaba ko mu gihe cyo kwakwa ayo mafaranga hajya habaho kuborohera kuko ngo haba harimo ab’amikoro make n’ab’intege nke ku buryo bagorwa no kubona ayo mafaranga 1000 buri kwezi.
Ubuyobozi bw’akagari ka Kagomasi buvuga ko nta guhutaza abaturage bibaho mu kubaka umusanzu w’umutekano naho ngo kuba aya mafaranga ashobora gukatwa ku muryango w’ingobyi byo ngo babyumvikanyeho. Esther IYAMUREMYE ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagomasi yemeza ko abatishoboye bagira uburyo basonerwamo. Anahakana kandi amakuru y’uko bafunga abaturage iyo batatanze uwo musanzu w’umutekano.
Si ubwa mbere bamwe mu baturage bo muri aka karere ka Bugesera bataka kwakwa umusanzu w’umutekano ku gahato kuko no mu kwezi gushyize abatuye mu murenge wa Shyara nabo bagaragaje iki kibazo, ubuyobozi bw’umurenge bugahakana aya makuru ariko bukemeza ko bushyiramo ingufu mu kwaka uyu musanzu.
