Imibereho y’abaturage

Bugesera-Gashora: Umuturage amaze amezi 5 aba hanze.

Photo

MUVUNYI Claude, umuhungu wa IYAMUREMYE Pascal twasanze yagiye gushaka amaramuko, yagaragarije TV na Radio1 ubuzima bubi umuryango wabo umazemo amezi atanu, aho barara hanze ku rutara ruziritseho ihene 3.

Ni nyuma yo gusenyerwa inzu yageragezaga kubaka mu butaka we avuga ko yahawe na se wabo ariko akaza kubwamburwa mu buryo avuga ko adasobanukiwe abwirwa ko ari ubw’umuturanyi we atarabona na rimwe .

Uyu muturage wo mu mudugudu wa Kagasa ya mbere mu kagari ka Ramiro ko mu murenge wa Gashora, ashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora kumwimisha uburenganzira bwo kubona icyangombwa cy’ubutaka bwe hagamijwe kubuha abandi.

Abaturanyi b’uyu muryango nabo banenga ubuyobozi kuba bwaratereranye uyu muryango bagasaba ko ukwiye kwitabwaho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora buvuga ko ikibazo cy’uyu muryango gishingiye ku kutanyurwa n’imyanzuro y’inteko y’abaturage yabaye mu myaka 5 ishize kuko ngo iki kibanza byemejwe ko ari icy’umwana w’imfubyi kandi hakaba hari raporo yageze no ku rwego rw’akarere ka Bugesera ibigaragaza.

RWABUHIHI J. Christophe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashora avuga ko bagiye bakodeshereza uyu muryango inzu zitandukanye ariko bakanga kuzijyamo.

Umuyobozi w’umurenge wa Gashora avuga ko iki kibazo kimaze imyaka 5, kigiye gukemurwa mu minsi itarenze 3, nubwo ngo uyu muryango wakomeje kwinangira kujya mu nzu wakodesherejwe kubera gushaka kuguma muri iki kibanza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top