Imibereho y’abaturage

Bugesera-Ngoma : RTDA irizeza ko ikiraro cyacitse izagitunganya muri Nyakanga 2020

Photo

Inkuru yanditswe na Jean de Dieu KALINIJABO

Abatuye mu turere twa Bugesera na Ngoma twombi two mu burasirazuba bw’u Rwanda, baracyataka ikibazo cy’imigenderanire yabaye nk’ihagarikwa no gucika kw’ikiraro cya Kanyonyomba kiri hagati y’umurenge wa Gashora na Rukumberi kikaba ari na cyo cyifashishwaga mu nzira ya bugufi ihuza Ngoma na Kigali unyuze ku ruhande rw’akarere ka Bugesera.

Uretse abaturage bo ku mpande zombi z’utu turere, umuyobozi w’umurenge wa Gashora Kadafi Aimable na we arasaba ubuvugizi bwo kwihutisha ikorwa ry’iki kiraro.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda Baganizi Patrick Emile yabwiye TV na Radio One ko mu kwezi gutaha kwa karindwi ikiraro cy’agateganyo kizaba cyashyizweho mu gihe ikiraro kirambye kizashyirirwaho rimwe n’ikorwa ry’umuhanda Ngoma Bugesera.

Mu gihe ahandi hirya no hino mu gihugu aho imvura yangije ibikorwa remezo byagiye bisanwa, kubaka iki kiraro cya Kanyonyomba byo bikomeje gutuma abawukoreshamo ubwato barohama kuko nta n’andi mahitamo bafite, ibishobora kuzagera n’aho hari uhasiga ubuzima mu gihe ibivuzwe na RTDA bitakwihutishwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top