Imibereho y’abaturage

Burera: Abarenga 300 bamaze kwambuka umupaka rwihishwa kubera Covid-19

Photo

Kuva ku itariki 21 Werurwe 2020 ubwo Leta y’u Rwanda yashyiragaho amabwiriza agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid 19, harimo n’iryavugaga ko imipaka yose ifunzwe, nibwo bamwe mu banyarwanda babaga mu gihugu cya Uganda biganjemo abagiyeyo mu buryo budakurikije amategeko bahise batangira kugaruka mu Rwanda.

Bamwe bavuga ko hari abagande bari batangiye kubasagarira babashinja ko aribo babazaniye coronavirus, abandi ariko ngo bakaba baribwirije gutaha kubera ubwoba bw’iki cyorezo batinya ko ibintu byazaba bibi kurushaho bari mu gihugu cy’amahanga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushimira abaturage uburyo barimo kwitwaramo muri ibi bihe byo guhangana na Covid 19, cyane cyane ku ngingo yo gutanga amakuru kuri aba baturage barimo guturuka I Bugande dore ko hafi ya bose barimo guca mu nzira zitemewe bashaka guhita binjira mu miryango yabo, umuyobozi w’aka karere UWANYIRIGIRA Chantal akavuga ko ubufatanye bw’abaturage ari bwo burimo kubafasha gutuma babanza gushyirwa mu kato.

Abantu bagera kuri 347 nibo akarere ka Burera kamaze kwakira baturutse I Bugande, muri aba bose 15 gusa nibo bambutse mu buryo bukurikije amategeko abandi bagiye banyura mu nzira za bugufi bashaka guhita bagera mu ngo zabo ntawe ubabonye, ibintu bihabanye n’amabwiriza ya Leta asaba ko abinjira mu gihugu baturutse hanze baba bagomba kubanza gusuzumwa neza mbere yo guhura n’abandi bantu, ari na yo mpamvu baba bagomba kumara iminsi 14 ahantu ha bonyine bakurikiranwa n’abaganga nk’uko birimo kugenda kuri aba barimo guturuka muri Uganda, aho aba mbere bamaze iminsi 10 muri aka kato kugeza ubu muri bo akaba ntawe uragaragaza ibimenyetso by’uko yaba afite iyi ndwara



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top