Imibereho y’abaturage

Burera: Akazi gaciriritse bakoraga kigaruriwe n’abanyeshuri-Abaturage

Photo

Kuva mu kwezi kwa gatatu ubwo icyorezo cya Covid 19 cyari kimaze kugera mu Rwanda, hari ibikorwa byinshi byahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ryacyo. Mu bikorwa bitigeze bihagarikwa harimo n’iby’ubuhinzi byiganje mu bice by’icyaro. Hari abari muri iki cyiciro bo mu karere ka Burera babwiye TV/Radio1 ko nta kinini bahungabanyijweho n’iki cyorezo kuko bo bakomeje ibikorwa byabo.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko ibi bitabujije imibereho yabo gusubira inyuma ahanini bitewe n’imigenderanire yo yajemo kirogoya harimo n’iyambukiranya imipaka, ibi ngo byatumye ibyo bahaha bihenda, naho ibyo beza byo igiciro kiragwa cyane.

Ibi kandi ngo biniyongeraho ko n’aho bajyaga bapagasiriza mu baturanyi babo naho byasubiye inyuma ahanini ngo kubera ko hari imirimo bajyaga bahabwaho akazi ubu irimo gukorwa n’abanyeshuri bari mu ngo iwabo, ibi na byo bikaviramo bamwe kubura akazi abandi bagahendwa.

Ibi ibitekerezo bya bamwe mu baturage b’akarere ka Burera nka kamwe mu turere tw’icyaro kakagira igice kinini gahaniraho umupaka n’igihugu cy’ubugande, byumvikanisha ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zageze hafi kuri buri muturage mu byiciro byose by’imibereho.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top