Mu bikorwa bisoza itorero abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi bari bamazemo icyumweru, bahisemo gusiga bahaye amashanyarazi ingo zigera kuri 98 zo mu mudugudu wa Karambo mu kagari ka Nkumba umurenge wa Kinoni ho mu karere ka Burera. Mu byishimo n’akanyamuneza abatuye uyu mudugudu bashimiye umukuru w’igihugu wiyemeje kugeza umuriro kuri buri munyarwanda.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG kivuga ko gifite umukoro utoroshye ariko kitinubira wo kwesa umuhigo perezida wa Repubulika yahigiye abanyarwanda wo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024. Geoffrey ZAWADI umuyobozi ushinzwe abakozi muri iki kigo akavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo binabaye ngombwa iyi ntego babe bayigeraho na mbere.
Ku ruhande rw’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinoni NYIRASAFARI Marie we yasabye aba baturage bahawe umuriro gutangira kuwubyaza umusaruro ariko no kugira uruhare mu kubungabunga ibi bikorwaremezo baba begerejwe
Mu gihe hasigaye imyaka ine ngo umwaka w’2024 u Rwanda rwihayeho intego ko abaturarwanda bose bazaba baragejejweho umuriro w’amashanyarazi ugere kuri ubu ikwirakwizwa ry’umuriro mu gihugu hose rigeze ku kigereranyo cya 51% igipimo gishobora kumvikana nk’ikikiri kure gusa ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kikavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo iyi ntego izagerweho.
