Imibereho y’abaturage

Burera: Hatangijwe umushinga wo guhangana n’amazi y’ibirunga yangirizaga abaturage

Photo

Ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga akangiriza abaturage ni ikibazo kitahwemye kugarukwaho n’inzego zinyuranye zifite aho zihurira n’imibereho rusange y’abaturage, aho n’abatuye mu bice bikunze kunyurwamo n’aya mazi ubwabo batahwemye gukomeza kugaragaza ko aya mazi abateye umutima uhagaze mu gihe uko iminsi ishira ari ko nayo arushaho kongera ubukana.

Iki ni ikibazo abaturage bongeye no kugeza ku mukuru w’igihugu ubwo yagiriraga uruzindiko mu ntara y’amajyaruguru muri Gicurasi 2019, ubwo yaganiraga n’abaturage mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, maze avuga ko nubwo koko hatabashije kuboneka amikoro yo gukemura burundu iki kibazo ariko ngo hashobora kuba harabayemo n’uburangare bw’abayobozi, yizeza abaturage ko agiye kugihagurukira.

Nyuma y’inyigo zakozwe kuri iki kibazo mu rwego rwo kureba uburyo cyavugutirwamo umuti urambye, kuri uyu wa gatandatu mu muganda usoza ukwezi kwa mbere minisitiri w’ibidukikije yifatanyijemo n’abaturage b’akarere ka Burera mu murenge wa Rugarama, niho hatangirijwe ibikorwa by’umushinga mugari ugamije guhangana n’aya mazi.

Ni umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa hubakwa imiyoboro migari irimo n’ibyobo bizajya bibanza gufata ayo mazi hagamijwe kuyagabanyiriza ubukana no kuyavangura n’amabuye n’indi myanda aba yamanukanye, mu buryo bwo kuyarinda gusandara mu ngo no mu mirima y’anbaturage, akajya abasha kugera mu biyaga bya Burera na Ruhondo ndetse no mu mugezi wa Mukungwa ntacyo yangije.

Minisitri w’ibidukikije MUJAWAMARIYA Jeane D’Arc avuga ko uyu ari umushinga mugari bitoroshye gushyirira mu bikorwa rimwe, ariko ngo hazagenda habanzwa aho bigaragara ko hateye impungenge kurusha ahandi kugeza ubwo inzira zose z’amazi aturuka mu birunga muri aka gace bakunze kwita “Imyuzi” zizamara gutunganywa abatuye muri aka gace bagatekana.

Inyigo zakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba zigaragaza ko hari inzira (imyuzi) 22 z’amazi aturuka mu birunga zigomba gutunganywa; 11 muri zo ziri mu karere ka Burera 8 ziri mu karere ka Musanze ebyiri ziri mu karere ka Nyabihu n’indi imwe iri mu karere ka Rubavu, izi zose kuzitunganya ngo birasaba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 35 ataraboneka kugeza ubu, ariyo mpamvu habaye hatangijwe icyiciro cya mbere kigomba kumara umwaka umwe kigatwara arenga gato miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top