Imibereho y’abaturage

Burera – Ruhunde: Barambiwe isezerano ry’umuriro bahora bahabwa ridasohora

Photo

Abaturage b’akagari ka Gatare mu murenge wa Ruhunde mu karere ka Burera baravuga ko barambiwe isezerano bahora bahabwa ryo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi nyamara amaso akaba akomeje guhera mu kirere mu gihe mu bindi bice bibakikije byose umuriro wamaze kuhagera bo bagasigara hagati.

Gatare ni kamwe mu tugari tune tugize umurenge wa Ruhunde mu karere ka Burera, ni ko kagari konyine muri uyu murenge kataragerwamo n’umuriro w’amashanyarazi nyamara ngo abayobozi batandukanye bagiye basimburana mu kuyobora akarere ka Burera batarahwemye gusezeranya abagatuye kubona umuriro vuba.

Igisa n’igiteye impungenge nuko aba baturage bavuga ko hari abantu (bo bafashe nk’abatekamutwe) bashatse kwitwikira iyo nyota bafitiye amashanyarazi bakabasaba amafaranga ibihumbi mirongo itandatu kuri buri rugo babizeza ko kubazanira umuriro, ariko ku bw’amahirwe bakabavumbura amafaranga batarayabaha, icyakora ngo byasigiye abaturage igihombo kuko bari baragiye babategera moto kenshi ngo baje kubigira umushinga baturutse mu karere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde busaba aba baturage kwirinda abashobora kubafatirana bakabatekera imitwe bahereye ku kababaro bafite, bukabizeza ko iki kibazo cyabo kizwi kandi kirimo gukorerwa ubuvugizi nk’uko MAJYAMBERE Didace uyobora uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka w’2024 nta muturarwanda n’umwe uzaba ataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, icyakora kuko atari ibikorwa bigerera rimwe hose, mu bice umuriro utarageramo usanga abahatuye nabo baba bifuza ko ibikorwa byo kubagezaho umuriro byakwihutishwa kuko benshi bamaze gusobanukirwa n’akamaro kawo n’uruhare rwawo mu guhindura imibereho no guhanga imirimo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top