Imibereho y’abaturage

Burera-Ruhunde: Barataka igihombo baterwa no kutagira umuhanda

Photo

Abaturage b’akagari ka Gatare mu murenge wa Ruhunde mu karere ka Burera bavuga ko aka ari kamwe mu duce tuzwiho kweza cyane, icyakora ngo hari ubwo umusaruro wabo ubahombera biturutse ku kutagira umuhanda muzima wabafasha kuwugeza ku isoko, cyane cyane mu bihe by’imvura aho usanga n’imodoka zigerageje kuhagera zitoroherwa no kuhava.

Aba baturage babwiye TV/Radio1 ko mu minsi ishize hari imodoka yaje gupakira ibirayi igahera mu nzira bigatuma igeza ibirayi ku isoko byaramaze kubora abari babiguze bafata umwanzuro wo kubigarura igihombo kigaruka ku bahinzi. Aha ari na ho bahera basaba inzego z’ubuyobozi ko zabatekerezaho umuhanda wabo ugatunganywa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde bwizeza aba baturage ko bashonje bahishiwe kuko ngo hari gahunda ya vuba yo gutunganya umuhanda ugana muri aka kagari ka Gatare uzakorwa muri gahunda ya VUP nkuko MAJYAMBERE Didace uyobora uyu murenge yabibwiye TV/Radio1. Aho yavuze ko bitazarenza mu kwezi kwa karindwi kw’uyu mwaka wa 2020 uyu muhanda utaratangira gukorwa.

Icyakora iri na ryo ni isezerano abaturage bavuga ko bamaranye iminsi ridasohora, na byo bikagira inkurikizi kuri bamwe barimo n’abari basezeranyijwe akazi ngo bagahita batangira kwikopesha bibwira ko amafaranga bazakura mu gukora uyu muhanda ari yo azabafasha kwishyura none iminsi ikaba ibaye myinshi iyo mirimo itaratangira.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top