Imibereho y’abaturage

Burera – Ruhunde: Itinda ry’inguzanyo ya VUP ryabikoreje umuzigo w’amadeni-Abaturage

Photo

Imishinga 270 iciriritse ni yo iteganyijwe guhabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda kuri buri mushinga muri gahunda ya VUP igenewe guteza imbere abatishoboye bo mu murenge wa Ruhunde mu karere ka Burera.

Ba nyir’iyi mishinga bavuga ko hashize amezi atatu bategereje iyo nguzanyo bo bafata nk’inkunga, yanabasabye kugira amafaranga batakaza ubwo basabwaga gufunguza amakonti igomba kunyuzwaho ibyatumye bamwe bisanga mu madeni ubu bafata nk’umuzigo bikorejwe na Leta.

Aba baturage batishoboye bavuga ko buri wese yasabwe gushaka amafaranga ibihumbi umunani yo gufunguza konti igomba kunyuzwaho iyo nguzanyo, ibi ngo ni byo byatumye abenshi bayaguza muri bagenzi babo; kuri ubu bakaba batorohewe no kuyishyura kuko ntaho bafite bakura.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhunde buvuga ko gutinda kuboneka kw’iyo nguzanyo igenewe abaturage batishoboye atari uburangare bw’ubuyobozi ahubwo ari uko iyi gahunda ari nshya muri uyu murenge ku buryo bategereje amafaranga agomba guturuka ahandi nk’uko MAJYAMBERE Didace uyobora uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Ku rundi ruhande ariko hari abaturage bumvikana nk’abatakarije icyizere imishinga nk’iyi kuko ngo hari n’ubundi byagiye biba abaturage bakabeshywa inkunga bagasabwa gufunguza amakonti ariko bikarangira ibyo bijejwe batabibonye ahubwo bo bagasigara mu gihombo, ku buryo gahunda nk’izi batakizishidukira

Aha rero ni ho bamwe bahera basaba inzego z’ubuyobozi kujya zibanza gushishoza, bakinjiza abaturage mu mishinga babona ko yamaze kunozwa neza, cyane cyane iyo ibasaba kugira icyo batakaza kuko iyo bitabaye ibyo hari ubwo usanga wa muturage wendaga gutezwa imbere ahubwo asubijwe inyuma kurushaho.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top