Imibereho y’abaturage

Gakenke – Murambo: Barataka umwanda bagabizwa n’inzu z’ubucuruzi zidafite ubwiherero

Photo

Iyo ugeze aha mu isanteri yo ku Murambo iherereye mu kagari ka Karukungu mu murenge wa Janja akarere ka Gakenke, ubona ko inzu nyinshi zihari zirimo kuvugururwa zisigwa amarangi ku buryo utapfa kuhakekera umwanda.

Itandukaniro riza gusa iyo ukase inyuma y’izi nzu kuko nubwo inzu ari nyinshi ubwiherero buhari bwo ari mbarwa, ibi ngo bituma na bake babufite bahora babufunze, ababukenera biganjemo abagana utubari bagahitamo kwihengeka aho babonye bigateza umwanda abahaturiye nk’uko bamwe mu bahatuye babibwiye TV/Radio1.

Bamwe mu bacuruzi bakorera muri iyi santeri cyane cyane abahafite utubari bizwi ko ubundi abatugana bakunze gukenera ubwiherero, baganira na TV/Radio1 nabo ntibahakanye ko nta bwihero bafite gusa ngo bagerageza gushakira abakiriya babo aho bakwihengeka nubwo naho hataboneye namba, dore ko n’ubundi ari ku gasozi ariko bakahakingiriza amabati.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Janja buvuga ko ikibazo cyo kutagira ubwiherero ku nzu z’ubucuruzi zo muri iyi santeri bukizi kandi bwagihagurukiye aho ngo basabye ko buri nzu y’ubucuruzi yagira ubwiherero bwayo buboneye, ndetse GATABAZI Celestin uyobora uyu murenge we akanavuga ko intera bagezeho mu gukemura iki kibazo bayishimiye nubwo bagikomeje.

Ikibazo cyo kutagira ubwiherero yaba mu ngo cyangwa ahandi hahurira abantu benshi ni kimwe mu bikunze kugarukwaho kenshi iyo havuzwe ibibazo bibangamiye imibereho ya muntu (Human Security Issues) inzego z’ibanze zimaze iminsi zisabwa gushyiramo imbaraga zisumbuyeho mu guhangana na byo. Icyakora hamwe na hamwe ugasanga nta mpinduka zigaragara bitanga ibishobora kugaragaza ko ingamba zo guhangana n’ibi bibazo zishobora kuba ziri mu mvugo cyane kurusha uko zashyirwa no mu bikorwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top