Imibereho y’abaturage

Gasabo: Bafitiye impungenge amanegeka batuyemo

Photo

Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO.

Mu mujyi wa Kigali hari abaturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga isaha ku isaha, bakavuga ko bafitiye impungenge imvura y’umuhindo izagwa, kuko ngo mu gihe cy’imvura hari n’abatwarwa nayo.

Mu mwaka ushize wa 2019 mu buryo buhutiyeho umujyi wa Kigali wakuye abantu ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga ,dore ko bakimara gusenyerwa hahise hagwa imvura y’amahindu yangije ibitari bike muri uyu mujyi.

Nubwo hari abimuwe,hari abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga isaha ku isaha,urugero n’abatuye mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi bigaragara ko inzu zabo ziregetse hafi na ruhurura.

Aba baturage bavuga ko mu gihe cy’imvura iyi ruhurura baturiye yuzura cyane ku buryo hari nabo ijya itwara ,bakavuga ko bafashwa kwimurirwa ahandi hatarashyira ubuzima bwabo mu kaga ngo kuko bo badafite ubushobozi bwo kuhikura.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MUDAHERANWA Regis avuga ko ikibazo cy’abaturage bagituye mu manegeka ubuyobozi bw’akarere bukizi, aho ngo ku ikubitiro bazahera mu mirenge itatu ari yo Gisozi ,Gatsata ,Jali kongeraho n’igice cyo mu murenge wa Remera.

Uyu muyobozi avuga ko bagiye kubanza gutuza abasanzwe bacumbikiwe mu mashuri kubera ko amashuri agiye gufungura naho imiryango igituye mu manegeka igera kuri 500 hagiye gushakwa uburyo yacumbikirwa hakiri kare kugira ngo batazatungurwa n’imvura nyinshi nko mu mwaka ushize.

Kuba mu mwaka ushize abari batuye mu manegeka barimuwe huti huti nyuma hagahita hagwa imvura yangije byinshi mu mujyi wa Kigali, ni umukoro ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali n’uturere tukirimo ibi bibazo kugira ngo himurwe abagituye mu manegeka bataragerwaho n’ingaruka z’imvura y’umuhindo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top