Imibereho y’abaturage

Gasabo-Gikomero: bashyizweho iterabwoba bazira kuvugisha abanyamakuru-Abaturage

Photo

Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu w’icyitegerezo wa Gikomero mu karere ka Gasabo baravuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo nyuma yo kugaragariza TV na Radio One ikibazo cyabo cy’inkoko zisaga ibihumbi 5000 zatwawe n’ubuyobozi bw’umurenge bubabwira ko zigiye gusazurwa amezi akaba abaye hafi umunani zitaragaruzwa.

Bakimara kuvugana n’itangazamakuru ngo abashinzwe umutekano mu murenge babasanze mu ngo zabo babaza impamvu bahamagaye itangazamakuru ,abandi bakajya bahamagarwa n’umuyobozi w’umurenge mu biro bye gusobanura impamvu bahamagaye itangazamakuru.

Kuri ubu bamwe muri aba baturage batangiye kwimwa serivisi kubera ko bavuganye n’itangazamakuru dore ko babwirwa ko ngo ari abanzi b’igihugu.

Urugero n’umugore wari ugiye gufashwa n’umushinga wa "Women for Women" ngo ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Gikomero akamukura mu bandi amubwira ko ubwo bufasha yajya kubusaba itangazamakuru akorana na ryo.

Ubwo umunyamakuru yaganiraga n’aba baturage, uyu mukozi ushinzwe imibereho myiza ushyirwa mu majwi n’abo ko abatoteza yamenye ko TV na Radio One byageze muri uyu murenge akajya akatakata aho baganiriraga agamije kumva ibyo bamuvugaho. Aba baturage bongeraho ko hashyizweho abantu bashinzwe gutanga amakuru yabo k’ubayobozi,ibyo baheraho bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo kuko ngo hari igihe umuyobozi ashobora kuzabashakaho ikosa kugira ngo abahane bazira ubusa ahubwo ari ukubera kuvugana n’abanyamakuru.

Munyaneza Ignance ushinzwe imibereho y’abaturage mu murenge wa Gikomero unashyirwa mu majwi n’aba baturage bavuga ko abatoteza we avuga ko kubera inshingano ze zituma ahura n’abo kenshi kandi ngo ahari abantu hatabura uruntu runtu gusa agahakana ibyo abaturage bamuvugaho.

Umuyobozi w’umurenge wa Gikomero NYAMUTERA Innocent avuga ko nta muturage wigeze uhamagazwa kubera kuvugana n’itangazamakuru, naho ku kijyanye no kuba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yarabwiye abaturage ko atazongera kubaha serivisi yavuze ko uwagira ikibazo yagana umurenge ukamufasha.

Hakunze kumvikana abaturage bavuga ko batotezwa nyuma yo kuvugana n’itangazamakuru nyamara hari itegeko ryemerera umuturage gutanga amakuru ,gusa muri iri tegeko nta bihano byashyizweho byahanishwa umuyobozi watoteje abaturage abaziza ko batanze amakuru,ibisaba ko na byo byahabwa umurongo umuyobozi utoteje umuturage na we akaba yabihanirwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top