Imibereho y’abaturage

Gasabo: Hari abagore bamaze amezi abiri baba mu gihuru

Photo

Yanditswe na GAKAYIRE Raymond

Kuri uyu wa kabiri umunyamakuru wa TV na Radio one yabonye abagore babiri bamaze hafi amezi abiri baba mu gihuru kiri mu kagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya w’akarere ka Gasabo.

Abo bagore ni Byukusenge Angelique w’imyaka 19 na mugenzi we Dukuzumuremyi Janviere w’imyaka 21 bombi babana n’abana babo bari mu kigero cy’imyaka 2 bahisemo kuba muri icyo gihuru kubera ibibazo byo mu miryango.

Uwitwa Byukusenge avuga ko yaje kuba muri ako gace avuye mu murenge wa muhima ho mu karere ka Nyarugenge nyuma yuko umugabo we yamutaye akamusiga mu nzu y’ubukode nta mikoro amusigiye, naho Dukuzumuremyi Janviere we ngo yaje ahunga se washaka kumutema amuziza ko yabyariye iwabo ngo bakamwirukana bamujyana k’uwamuteye inda nyamara atazi irengero rye.

Icyifuzo bahuriyeho ni icyo gusaba ubuyobozi kubafasha kubona aho bakinga umusaya bakava muri icyo gihuru bahanganiramo n’inyamaswa.

Nyuma yo gusura aba baturage ,ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bwabwiye TV na Radio One ko abo babyeyi bwabakuye muri icyo gihuru kuri ubu bakaba barimo gukurikirana amakimbirane ari mu miryango yabo kugira ngo uwirukanywe na se asubire mu rugo naho uwatawe n’umugabo we ngo akodesherezwe.
Inkuru irambuye kuri TV1………..



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top