Imibereho y’abaturage

Gasabo-Remera: Bakoze igisa n’imyigaragambyo kubera kudahembwa

Photo

Hari abaturage bavuga ko bambuwe na kampanyi y’ubwubatsi ya MTC yubakisha inyubako z’ubucuruzi z’itoreroEAR.

Aba baturage bahagaritse akazi bakanafatira imodoka yari itwaye ibikoresho by’ubwubatsi ,bavuga ko babayeho nabi nyuma yo kumara igihe badahembwa ni mu gihe abahagarariye izi nyubako bahirikira iki kibazo kuri rwiyemezamirimo ko ariwe utishyura abo akoresha .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2019 ni bwo aba bakozi bakoze igisa n’imiyigaragambyo bafata imodoka yari itwaye ibikoresho bayibuza kugenda ngo kuko barambiwe gukora badahembwa kandi inyubako bubaka yo ikura umunsi ku munsi . Ni abakozi bakoreye Kampani y’ubwubatsi izwi nka MTC aho ubu yubaka inyubako z’ubucuruzi bivugwa ko ari iz’itorero Anglican i Remera ahazwi nko mu Giporoso , aba baturage ngo bamaze iminsi badahembwa ,babayeho nabi nyuma y’iminsi 45 mu gihe bari barumvikanye kujya bahembwa nyuma ya buri minsi 15.

Aba baturage bavuga ko byabagizeho ingaruka mu ngo zabo bityo bakaba basaba inzego bireba kubishyuriza ngo kuko babona kutabishyura atari ukuyabura. Uretse abakozi basaga n’abigaragambije ,hari kandi n’abacuruzi bazindukiye kuri iyi nyubako baje kwishyuza ngo kuko bahombejwe no kugaburira abakozi b’iyi companyi none ikaba yarabambuye nabo bakabambura.

Nziza Andrew ukurikirana iyubakwa ry’izi nzu bivugwa ko ari iz’ itorero ry’abangilikani avuga ko ikibazo kiri guterwa na Rwiyemezamirimo ,avuga ko uwo yahawe amafaranga akaba atishyura abo yakoresheje ,icyakora ngo natabishyura harafatwa izindi ngamba.

IKISHAKA Oswald Rwiyemezamirimo ushinjwa ubu buhemu ntabwemera ahubwo avuga ko abakozi bakorana kuri izi nyubako ari nabo bamuha amafaranga ngo ahembe abo akoresha habayemo icyo yita uburangare mu kutamuhera amafaranga ku gihe ngo ahembe abo akoresha gusa avuga ko nyuma y’iminsi 4 aba bakozi bazaba bishyuwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top