Imibereho y’abaturage

GASABO: Umuryango w’abantu barindwi urimo kurara ku gasozi

Photo

Umuryango uherutse kugurishirizwa inzu mu cyamunara ,mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo uri kurara ku gasozi uhanyagirirwa n’imvura ,uratakambira ubuyobozi ngo buwufashe kubona aho barambika umusaya dore ko bari kunyagiranwa abana 5 ngo kuko ntaho bafite ho kwerekeza.

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko butari buzi amakuru y’uko uyu muryango uri kunyagirirwa n’imvura hanze nyuma yo gusohorwa muri iyo nzu ,gusa ngo bugiye kubafasha kubona aho baba bikinze mugihe nabo ubwabo bagishakisha ubushobozi bwo kubona aho bacumbika.

Ni cyamunara itaravuzweho rumwe ,aho inzu uwayubatse yavugaga ko yari igeze ku gaciro ka Miliyoni 50 nyamara mu cyamunara ikagurishwa Miliyoni 11 gusa ,ubu noneho uyu muryango uri kurara ku gasozi imvura irahabasanga bakitwikira ihema,ni umugore n’umugabo n’abana 5 kandi bakiri bato,Elisabeth MUKANDAGA nyina w’abana 5 asaba Leta kubarwanaho ikabaha aho kwikinga ngo kuko batorohewe n’ubuzima by’umwihariko muri iyi mvura y’umuhindo.

MBARWABUKEYE Eugene Nyiri urugo muri uyu muryango waterejwe cyamunara , avuga ko yinginze umugore ngo ajye gucumbikishiriza abana kwa musaza we ariko ntabashe kubishyigikira ,aravuga ko bagowe bikomeye n’ubuzima bityo bagasaba leta kubacumbikira mu gihe bagishakisha ubuzima ,avuga ko ari mu bukene bukomeye we yemeza ko arenze no kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Abaturanyi babo banenga uburyo bakuwe mu nzu ku gahato uwayegukanye mu cyamunara avuga ko nibatinda ayibasenyera hejuru. Aba baturage bavuze ko babangamiwe n’ubuzima bw’abana barimo kunyagirwa n’imvura aho barimo kurara hanze bityo batabaza ubuyobozi ngo bubafashe babone aho bakinga umusaya.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nduba buvuga ko butari buzi ko uyu muryango uri kurara hanze nyuma yo gusohorwa mu nzu. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurege wa Nduba Madame MUSHIMIYIMANA Charlotte avuga ko bagiye gushakirwa aho baba bacumbikiwe mu maguru mashya ngo bakizwe iyi mvura mu gihe bakishakisha ngo babashe kwikodeshereza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top