Inkuru yanditswe na Fulgence HAKIZUWERA
Hari abaturage batuye mu mu gasantire ya Nyagahanga mu murenge wa Gatsibo ho mu karere ka Gatsibo bavuga ko babangamiwe no kuba akarere kari kubasaba kwimuka nta ngurane .
Bavuga ko babwiwe ko aho batuye ari mu gishanga ariko bo babifata nk’urwitwazo rwo kubimisha ingurane ubwo hanyuzwaga umuhanda munini wa Base –Gicumbi –Nyagatare .
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko ntaho bihuriye n’umuhanda ,ahubwo ngo ni ukubatabara ngo bave mu manegeka naho ibyo kubaha ingurane byo ngo ntibirafatwaho umwanzuro.
