Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Babangamiwe n’abacuruzi bahisha inkari mu bisima bacururizamo

Photo

Inkuru yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Abacururiza mu isoko rya Byumba mu karere ka Gicumbi, babangamiwe n’umwanda uterwa na bagenzi babo banga kwishyura amafaranga y’ubwiherero rusange bagahitamo kwihagarika mu ndobo no mu macupa aba yavuyemo amazi ,uwo mwanda bakawuhisha mu bisima bacururizamo nyuma bakawumena mu isoko igihe imvura yaguye.

Ubusanzwe mu masoko haba hari ubwiherero rusange ubukoresheje akagira amafaranga atanga, no mu karere ka Gicumbi ni ko bikorwa ,gusa hari abanga kwishyura amafaranga 1500 buri kwezi kugira ngo bakoreshe ubwo bwiherero rusange bagahitamo gukoresha indobo n’amacupa.

Abatanga amafaranga yo gukoresha ubwiherero rusange bavuga ko abacuruzi bagenzi babo bakora bene ibyo bari kubakururira indwara ziterwa n’umwanda kuko ngo uwo mwanda bashyira mu ndobo no mu macupa bacunga imvura yaguye bakawumena mu isoko.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu isoko rya Byumba yabanje kwanga kuvugisha TV na Radio One gusa ageza aho yemerera umunyamakuru ko iki kibazo cy’abihagarika mu ndobo no mu macupa gihari ndetse na we yakihasanze ndetse ngo bigeze no gukora umukwabo uwo mwanda bakawufatana bamwe mu bacuruzi bawuhishe mu bisima bakoreramo.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NTEZIRYAYO Anastase,avuga ko iki kibazo batari bakizi nk’akarere, gusa akavuga ko bagiye kugikurikirana kuko ari ikintu cyagira ingaruka ku baturage.

Kuba mu isoko ari ahantu hahurira abantu benshi batandukanye n’ibyumvanisha ko ingaruka zaterwa n’uyu mwanda zagera ku bantu benshi, ibisaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwashaka umuti w’iki kibazo bakajya bareba ko abacururiza muri iri soko rya Byumba bose bishyura amafaranga y’ubwiherero rusange ubyanze akaba yanahanwa .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top