Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Imishinga y’abasigajwe inyuma n’amateka yaburiwe irengero-Abaturage

Photo

Inkuru ya Athanase MUNYARUGENDO

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Byumba n’uwa Miyove mu karere ka Gicumbi, baribaza irengero ry’umushinga w’ubudozi bw’imyenda n’inkweto bari batangiye muri 2017 nyuma ukaza kuzimira.

Ku munsi wo kumurika uwo mushinga w’ubudozi bw’imyenda n’inkweto bari bigiwe ngo byari ibyishimo ku mpande zombi kuko babonaga uje guhindura ubuzima bwabo.

Ni umushinga bari bigiwe n’uwitwa NIYONSABA Claudine wagize igitekerezo cyo kubigisha kudoda imyenda n’inkweto nyuma y’amezi atandatu aza kubabwira ko ubushobozi bumurangiranye abasaba gutaha bityo bakavuga ko iyo uwo mushinga ukomeza hari aho wari kugira aho ubavana naho ubageza bagasaba ko nabo bakwigirwa imishinga iramba kurusha uko bakomeza gusabiriza.

NIYONSABA Claudine wari wabigiye uwo mushinga ntanyuranya n’ibivugwa n’aba basigajwe inyuma n’amateka,ngo yageze aho abura ubushobozi bwo gukomeza kubafasha yiyambaje akarere ka Gicumbi kamubwira ko yabigiye umushinga mubi kuko ngo abo baturage batajya bafata kandi ko nta kintu bitaho.

Cyakora HABINSHUTI Robert ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Byumva avuga ko uyu mushinga warikugirira akamaro abasigajwe inyuma n’amateka cyane cyane urubyiruko,akavuga ko bo nk’umurenge babuze icyo bafasha NIYONSABA gusa amugira inama ko yakomeza kwegera ubuyobozi bw’akarere.

Umunyamakuru yashatse kumenya impamvu ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi butateye NIYONSABA ingabo mu bitugu ngo uyu mushinga ukomeze ,gusa inshuro zose yashatse umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUJAWARIYA Elizabeth ntiyigeze yitaba terefone ye ngendanwa ,ndetse n’ubutumwa bugufi yamwoherereje ntiyigeze abusubiza.

Hari abavuga ko hari igihe ubuyobozi bw’akarere runaka bushobora kunaniza abafatanyabikorwa bako bikarangira nabo bacitse intege,gusa ngo hari n’abitwikira isura y’ubugiraneza bagatangiza igikorwa iki n’iki nyuma bagasaba ubufasha bikarangira inyungu bazikubiye,ibisaba ko ubuyobozi bw’akarere bwajya busesengurana ubushishozi abiyita abagiraneza gusa nanone ntibananize abazanye ibitekerezo bizima byahindura ubuzima bwa benshi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top