Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Rushaki: Abana bose banywa amata leta ikishyura

Photo

Nyuma y’aho amata abaye menshi mu murenge wa Rushaki ho mu karere ka Gicumbi ,isoko rikaba rito ,ubu noneho amata ari guhabwa abana bo mu marerero aborozi na bo bagakomeza guhembwa na Leta kuko batahagaritse kugemura amata ku makusanyirizo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rushaki buvuga ko ,izi ngamba leta yafashe zakemuye ikibazo cyo gupfusha ubusa umukamo ndetse ngo byanakemuye ikibazo cy’imirire mibi yagaragaraga mu bana.

Mu minsi ishize muri aka gace habonetse umukamo mwinshi kugeza ubwo hari abajyanaga amata ku makusanyirizo bakabwirwa ko nta soko, ingamba zo gukemura iki kibazo zabaye kuyaha abana bakayinywera mu marerero ubundi leta ikishyura aborozi.

Ikibazo cyo gutinda guhabwa amafaranga y’amata ku borozi cyo ntikirakemuka kuko uko mbere byatindaga n’ubu ni ko bikimeze icyakora aho batangiriye gutanga aya mata mu bana ngo aborozi iyo batinze guhembwa bahabwa ibiryo byiganjemo ifu y’ibigori (akawunga) bakazishyura igihe amafaranga azabonekera ,bemeza ko nta kibazo barongera kugira cyaba giturutse ku kubura isoko ry’amata.

Habinshuti Jean Baptiste uyobora ikaragiro rimwe rikusanya aya mata muri uyu murenge yabwiye TV na Radio One ko atarongera gupfa ubusa ngo aratunganywa agahabwa abana , Leta nayo ikishyura aborozi dore ko litiro zigeze ku 1700 za buri munsi zoherezwa mu marerero abana bakinywera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rushaki na bwo bwemeza ko uku guha abana amata ari igisubizo cyatekerejwe neza ku kibazo cyari gihari ,kuri ubu ngo aborozi bunguka kabiri kuko bagemura amata bakabona amafaranga ndetse n’abana babo bakaba ari bo bahindukira bakanywa ayo mata nkuko IRANKIJIJE NDUWAYO uyobora uyu murenge wa Rushaki abivuga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top