Imibereho y’abaturage

Gisagara: Baratabariza umusaza wenda kugwirwa n’inzu

Photo

Abatuye mu kagali ka Duwani umurenge wa Kibilizi ho mu karere ka Gisagara, baratabariza umusaza utishoboye witwa Bandora Yohani wibana baturanye ariko uba mu nzu yenda kumugwaho nyuma y’aho aviriye muri nyakatsi yemerewe isakaro n’ubuyobozi ariko agahabwa amabati 10 gusa. Mu gihe abaturanyi basaba ubuyobozi kubunganira nabo bakamuha umuganda, ubuyobozi bw’umurenge bwo buravuga ko bumufite muri gahunda y’abazafashwa ngo bitarenze ukwezi gutaha kwa 12.

Bandora Yohani utuye mu kagali ka Duwani uvuga ko afite imyaka 66 ngo anabarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, akaba atuye mu nzu isakaye igice ikindi gisigaye kibereye aho cyamusenyukiyeho kubera kubura isakaro. Nta kindi kintu atunze muri iyi nzu, usibye ko hagaragara myenda ishaje araraho hasi ndetse n’aho atekera n’ibyo atekamo.

Uyu musaza avuga ko muri gahunda yo guca Nyakatsi nawe yasenyewe, ubuyobozi bukamusaba kuzamura inzu kugirango azahabwe isakaro aribwo yagurishaga umurima akabona uko azamura inzu ariko agiye kwaka isakaro ahabwa amabati 10 gusa ariyo yasakaje igice kimwe ikindi kigasigarira aho, ariko kugenda kinyagirwa kiza gusenyuka.

Uyu musaza utavuga menshi ngo bitewe n’uko yiyakiriye nyuma yo kubona ko yatereranywe avuga ko iyo imvura iguye ikamusanga aha abyuka agasohoka akajya kugama ku ibaraza. Abaturanyi be bavuga ko bagira impungenge iyo imvura iguye, bitewe n’ukuntu iyi nzu imeze bavuga ko ishobora kuzamugwaho. Bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha maze bagakorera hamwe umuganda wo kumwubakira, akava muri ubu buzima bubabaje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi Eugène Manirarora avuga ko uyu musaza koko yahawe isakaro ry’amabati 10, ariko ngo ari no ku rutonde rw’abagomba gufashwa gusa ngo igisigaye ni ukujya kujya kureba imiterere y’inzu ye niba hakenewe isakaro gusa cg se ari ukuyubaka yose, ibyo ngo bikazakorwa bitarenze ukwezi kwa 12 k’uyu mwaka wa 2020.

Gusa bitewe n’imibereho n’imiterere y’iyi nzu uyu musaza abamo no muri iki gihe cy’imvura, abaturanyi be bavuga ko hakwiye igikorwa cyo kubahuriza mu muganda wo gufasha kubakira uyu musaza nk’uko n’abandi batishoboye bafashwa maze uyu nawe ngo akava mu buzima buteye inkeke arimo.

Camille NDIKUMANA



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top