Imibereho y’abaturage

Gisagara: Baratabaza nyuma yo gusazirwaho n’inzu bubakiwe nk’abatishoboye

Photo

Bamwe mu bakecuru barokotse jenocide yakorewe abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu wa Sagahungu ,akagari ka Cyamukuza umurenge wa Ndora ho mu karere ka Gisagara,baravuga ko inzu zabasenyukiyeho izindi zirangirika barazihunga, ubu bakaba bacumbitse.Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko iki kibazo bukizi ndetse ko bwatangiye gahunda yo kububakira inzu zikomeye.

Kugera muri uyu mudugudu wa Sagahungu uri mu kagari ka Cyamukuza umurenge wa Ndora,ugizwe n’inzu zishaje,umubare munini w’abahatuye ni abakecuru.Izi nzu batujwemo zimwe zarashaje zirasatagurika izindi inkuta zaraguye ba nyirazo bajya gucumbika muri bagenzi babo,hakaba n’izaguye zigasenyuka burundu.

Aba bakecuru bavuga ko nk’abatishoboye babuze ubushobozi bwo kugira icyo bazikoraho ndetse banafite impungenge ko n’izisigaye zitaragwa nazo zizasenyuka bitewe n’uko bazibona,aho bifuza ubufasha.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko izi nzu zishaje koko bitewe n’uko zubatswe huti huti nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi hakorwa ubutabazi ngo haboneke aho abantu baba bikinze.Gusa ngo nk’akarere kateganyije uburyo bwo gukemura iki kibazo,ahari kubakwa inzu zikomeye zirambye mu gihe abo zasenyukiyeho babaye bacumbikiwe. Gasengayire Clemence, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko muri uyu murenge bari kubaka inzu zikomeye 20,bityo n’aba bashobora kuhabona amacumbi.

Usibye kumara igihe izi nzu zisenyuka zidasanwa,imvura imaze iminsi igwa ngo na yo yazongereye ingaruka zitumye bamwe barazihunze bakaba bari mu macumbi hirya no hino.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top