Imibereho y’abaturage

Gisagara- Kigembe : Baravuga ko umurenge wabakoreye ibisa n’ubutekamutwe.

Photo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kigembe baravuga ko bakorewe uburiganya n’umurenge ubasaba amafaranga yo kwishyurira abatishoboye batari batanze ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Santé) nabo bubizeza kubareka bakajya benga banacuruza inzoga y’ibitoki,nyuma ngo urabahinduka urababuza Babura byose.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko iki ari ikibazo cyo gukurikirana niba koko aba baturage baratswe amafaranga muri ubu buryo,bakaba basubizwa amafaranga yabo.

Aba baturage batuye mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge wa Kigembe,bavuga ko bari abacuruzi baza gukoreshwa inama n’ubuyobozi bw’umurenge maze bashishikarizwa kwishyura ibihumbi icumi (10,000Frw) buri wese kugira ngo bishyurire abatishoboye batari babona ubwisungane mu kwivuza,ariko by’umwihariko abacuruzaga urwagwa rw’ibitoki ngo bahita bizezwa uburenganzira busesuye bwo kwenga no gucuruza inzoga y’ibitoki bishyize hamwe,ibyari bisanzwe n’ubundi bibujijwe.Nyuma yo gutanga aya mafaranga ngo bemerewe gucuruza ariko nyuma batungurwa no kubwirwa n’ubuyobozi ko bitemewe basabwa ko usigaranye ibitoki yabyenga akabimara mu cyumweru kimwe ubundi bagahagarara babuzwa kwenga.

Ni ibintu aba baturage ngo bafashe nk’ubuhemu n’ubushukanyi bakorewe n’ubuyobozi bugamije kwesa umuhigo wa mitiweri(Mutuelle de Santé),kuko ngo ibyo bayatangiye bizezwa ngo batabibonye,aho bifuza gusubizwa aya mafaranga ibihumbi 10 umwe yagiye atanga cyangwa se bakareka bakenga nk’uko bari babyijejwe, dore ko aba baturage bose hamwe bavuga ko batanze amafaranga ibihumbi 800 bikozwe muri ubwo buryo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge wa Kigembe Kayisharaza Florence we avuga ko bashishikarije abacuruzi gutera inkunga abaturage bakabona ubwisungane,ariko ngo batigeze babemerera kwenga.

Naho Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko iki kibazo nk’akarere ntacyo buzi,cyakoze ngo karakurikirana hamenyekane iby’ayo mafaranga . Jerome RUTABURINGOGA,Umuyobozi w’aka karere ka Gisagara aravuga ko biramutse byarakozwe uko byaba ari ruswa. Aha ubuyobozi bw’akarere buvuga ko gufasha ari ubushake,bityo ngo haramutse harabayeho kuyatanga mu bundi buryo ngo ari ibyo gukurikirana hakamenyekana ukuri wabyo.



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. Pierre

    Tuesday 5 November 2019

    Ibi ntibyumvikana!Niba umurenge warabasabye gutera inkunga abatishoboye ngo barihirwe Mituel,ntibakagombye kubyitwaza ngo bumve ko bazemererwa gupima inzoga zitemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top