Imibereho y’abaturage

Gisagara-Mukindo: Bubakiwe ibigega bategereza amazi baraheba

Photo

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Remera umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara baravuga ko babeshywe umushinga wo kwegerezwa amazi meza hakubakwa ibigega n’amavomero,ariko bagategereza amazi bagaheba.Ubuyobozi bw’akarere bwo buravuga ko uyu mushinga wakomwe mu nkokora n’ibiza by’imvura,ariko bukizeza aba baturage ko mu kwezi kwa gatatu 2020 aya mazi azaba yabagezeho.

Muri uyu murenge wa Mukindo,abahatuye bavuga ko ubusanzwe kubona amazi ari ikibazo bitewe n’imiterere y’imisozi,aho bakora urugendo rurerure bajya kuvoma mu mugezi wa Akanyaru cyangwa se ahari ivomero ry’amazi meza ngo bitewe n’intera irimo,kubageraho ijerekani y’amazi iba ihagaze ku mafaranga y’u Rwanda magana abiri. Ni mu gihe ariko ngo hashize igihe aba baturage bijejwe guhabwa amazi meza ibigega, imiyoboro n’amavomero bikaba bimaze igihe byubatswe,nyamara barategereje amazi bagaheba.

Ibi ngo bituma hari gahunda basubika,harimo no kuba bamwe batagipfa gufura, gukaraba cyangwa se kwiyuhagira bityo bigatuma hari abahitamo kutajya mu nama , mu nsengero n’ahandi bahurira n’abantu benshi ngo batabegera kubera umwanda, aha ni ho bahera bavuga ko bifuza gufashwa kugezwaho aya mazi bemerewe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buravuga ko byatewe n’ibiza byangije bimwe mu bikorwa remezo byo kubagezaho amazi,gusa Habineza Jean Paul, umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu akizeza aba baturage ko iki kibazo cyaganiriweho,ko mu kwezi gutaha aya mazi azaba yabagezeho.

Usibye kumara imyaka bavuga bategereje amazi bagaheba ,ngo hari n’impungenge ko na bimwe muri ibi bikorwaremezo byubatswe byakwangirika,bitewe no kudakoreshwa icyo byubakiwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top