Imibereho y’abaturage

Gisagara: N’iyo bahumiriza bakagushyira mu cyiciro cya 4,hagume -Minisitiri Busingye.

Photo


Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye,arasaba abaturage kwemera ibyiciro bashyirwamo n’iyo byaba bihanitse,ahubwo bagaharanira kubigumamo,aho gutera intambwe isubira inyuma mu byiciro byo hasi cyangwa bifuza guhora bafashwa.

Hagendewe ku miterere y’ibyiciro by’ubudehe bishingiye ku bushobozi bw’imibereho y’abaturage , leta y’u Rwanda yashyize abaturage mu byiciro gusa benshi ntibakunze kubivugaho rumwe,kuko bavugaga ko byabarenganyije,aho hamwe ngo abafite ubushobozi bashyizwe mu byiciro by’abatishoboye,noneho abavuga ko batishoboye baba ari bo bashyirwa mu byiciro by’abafite ubushobozi.

Abaturage TV na Radio One byasuye bisanze barashyizwe mu cyiciro cya kane cy’ubudehe ubusanzwe kibarizwamo abakire,batangaje ko bitumvikana uburyo umuntu w’umuturage ubeshejweho no guhingira abandi ashyirwa mu cyiciro cya 4,nyamara hari abamurusha ubushobozi bisanga babarizwa mu cya mbere n’icya 2.

Hari aho ubuyobozi bwavugaga ko iki ari ikibazo cyagiye gikorwa n’imashini,ahandi ngo abaturage babwirwa ko nta bakene bagomba kugaragara aho batuye bose bagafatwa mu cyiciro kimwe bagashyirwa mu cya 3.

Mu ruzinduko aherukamo yasuye abaturage mu karere ka Gisagara,Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ,aganira n’abaturage yabasabye kudasubira inyuma ngo bajye baguma mu byiciro bashyizwemo,kabone n’iyo baba barashyizwe mu cyiciro cya kane,ahubwo bafashwa uburyo bwo kukigumamo.

Aha minisitiri avuga ko nk’ubuyobozi baterwa ishema no kubona abaturage bakize bateye imbere,nk’uko ari byo Leta ihora ibifuriza. Busingye avuga ko gufasha abantu kwifasha ubafashirije mu byiciro,na bo batagomba guhera aho bashyizwe ahubwo bakwiye gutera intambwe y’imibereho,ariko batifuza gusubira inyuma cyangwa guhora mu byiciro by’abafatwa nk’abatishoboye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top