Imibereho y’abaturage

Gisagara-Save: Mbere yo Kwenga ibitoki byabo babanza kubimenyesha umukuru w’umudugudu

Photo

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko nta muturage ugomba kubuzwa kwenga ibitoki bye mu rugo ngo yinywere umutobe cyangwa urwagwa,bamwe mu batuye mu murenge wa Save ho muri aka karere bo bavuga ko babujijwe uburenganzira ku bitoki byabo,kuko bose ngo bahita bitirirwa ko benze ibikwangari.Ubuyobozi bw’uyu murenge bwo busaba aba baturage kujya babanza kujya ku mukuru w’umudugudu gusaba uburenganzira bwo kwenga.

Ni kenshi ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bwakomeje kuvuga ko abaturage bakwiye kwirinda izi nzoga z’inyiganano z’inzagwa,ariko kandi ngo nta muturage ukwiye kubuzwa kwenga igitoki yiyejereje mu gihe ari icyo kwinywera mu rugo.Iki kibazo cyo kubuzwa kwenga ibitoki byabo kijujutirwa na benshi mu mirenge itandukanye y’aka karere,gusa ubuyobozi bukavuga ko umuturage mu gihe yejeje igitoki cye kwengamo icyo kunywa iwe bitabujijwe ahubwo habujijwe kwenga ujyana gucuruza.

Rutaburingoga Jerome umuyobozi w’akarere avuga ko bitewe no kutizera ubuziranenge bw’ibyenzwe byengewe mu rugo nta wemerewe kujya kubicuruza ariko kwenga urwagwa cyangwa umutobe wo kwinywera nta kibazo.Ibi ariko ngo bisa n’ibitumvikana mu mirenge na none itandukanye y’aka karere aho nko mu murenge wa Save bavuga ko babuzwa kwenga ababikoze babifungirwa.

Barabyita akarengene,ngo kuko n’inzoga z’ibitoki zitwa ko zikorwa n’inganda ahubwo aba bavuga ko ari zo zibamerera nabi iyo bazinyweye.

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Save buvuga ko umuturage ugiye kwenga igitoki cye afite ibirori cg se ashaka icyo kwinywera,uwo ari we wese wese agomba kubanza kubimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu kugira ngo batamwitiranya n’uwenze igikwangari.Ntiyamira Muhire David umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko bikorwa mu rwego rwo gukumira abajijisha ngo babikora bakenga izindi nzoga zitemewe zica abaturage bitwaje ibitoki.

Ni ibintu ariko aba baturage bavuga ko bibangamiye bityo bagasaba ubuyobozi kujya bushishoza bukamenya neza koko uwenze inzoga zitemewe akabihanirwa mu buryo bukurikije amategeko aho kubuza uburenganzira umuturage wejeje ibitoki bye ashakamo ibyo kwinywera iwe mu rugo, mu gihe kandi atanagamije ubucuruzi bw’iyo nzoga yenzwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 1
  1. Fred William

    Monday 18 November 2019

    Kujya kwenga ibitoki byawe, bikagusaba kubanza kubimenyesha umukuru w’umudugudu???? Ugirango se Mudugudu we uzamugera imbere gutyo gusa. Aha niho Ruswa zihera, ukamuzanira AKANTU kugirango atagutangamo raporo yo kwenga igikwangari. Bagakwiye gushyiraho uburyo bunyuze Mu mucyo kandi buboneye bwo kuzisuzuma, naho ubundi Mu Mudugudu habera byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top