Minisitiri w’intebe Dr Edouard NGIRENTE arasaba ubuyobozi bw’amakoperative gucika ku muco wo kunyunyuza abanyamurwango bayo,kugira ngo ahubwo zibabere inzira yo gutera imbere aho guhora barakajwe n’imikorere mibi ya koperative babarizwamo.Ibi yabisabye ubwo yasuraga koperative ihinga umuceli mu kibaya cya Ngiryi ikorera mu karere ka Gisagara,ahagaragajwe bimwe muri ibi bibazo bibangamiye abahinzi.
Ni kenshi hirya no hino harimo no muri aka karere ka Gisagara,hakunze kumvikana abaturage bataka kurenganywa no guhombywa n’amakoperative baba bibumbiyemo by’umwihariko ahinga umuceli nk’uko aha TV na Radio 1 byabigarukagaho mu nkuru zahise aho byasuye aba baturage ,ingero nko mu murenge wa Kansi na Mukindo aho baturage bavugaga inyerezwa ry’umutungo,imicungire mibi y’amakoperative bibumbiyemo bikorwa n’ubuyobozi bwayo,ngo idatuma hari umunyamuryango utera imbere.
Mu rugendo yagiriye muri aka karere ka Gisagara asura ibikorwa bitandukanye,Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yanasuye Koperative ihinga umuceli mu gishanga cya Ngiryi COPRORIZ NGIRYI ,hagamije kureba imikorere y’amakoperative.Ari kumwe n’abandi baminisitiri n’abayobozi batandukanye,yabanje kugirana ikiganiro n’ubuyobozi bw’iyi koperative,ari bwo yavugaga ko aho asuye koperative hose asanga yaribwe,ibi ari na byo yiteze kubona muri iyi . Aha Minisitiri w’intebe yavuze ko leta ibabazwa no kuba abaturage babaho batishimye bijujutira koperative zabamaze zibiba utwabo,asaba ko byahinduka abaturage babarizwa mu makoperative bakabaho neza bishimye.
Ibyo minisitiri yavugaga ni nako yabisanze no muri iyi koperative,aharondowe amafaranga agenda akatwa abahinzi harimo n’ayo baheruka gucibwa ngo yo kugura imododoka ,ariko bakaba barayitegereje bagaheba ikaba itaragurwa
Imodoka itaraguzwe kandi abahinzi barayitangiye amafaranga kimwe n’andi mafaranga ngo yanyerejwe na bamwe mu bayobozi ba koperative ,aba bahinzi bibaza impamvu na n’ubu bidakurikiranwa.
Minisitiri w’intebe yasabye inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’amakoperative gufatanya gukemura ibibazo biyarimo,aho avuga ko abanyamuryango ba koperative bacibwa intege n’uko koperative usanga zijyaho,ariko zigatunga abaziyobora gusa.
