Imibereho y’abaturage

Gisagara :Ubuyobozi bw’akarere buraburira abayobozi baka ruswa abaturage.

Photo

Mu gihe akarere ka Gisagara gaherutse guhemberwa kuba aka mbere mu bikorwa bigamije kurwaya ruswa ,hari bamwe mu baturage bakigaragaza ko mu nzego z’ibanze by’umwihariko bamwe mu bayobozi b’imidugudu muri aka karere batanga serivisi bigoranye babanje kugira icyo baka abaturage.Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ari urugamba rugikomeza ariko iyo bamenyekanye bahita bahanwa.
Hagendewe ku buryo uturere tugize intara y’amajyepfo twakoze mu bikorwa byo kurwanya ruswa ,urwego rw’umuvunyi ruherutse guhemba akarere ka Gisagara kahize utundi muri ibi bikorwa.{{}}

Ni mu gihe ariko mu mirenge itandukanye y’aka karere hari bamwe mu baturage bavuga ko ruswa bakwa na bamwe mu bayobozi b’imidugudu,idatuma bahabwa serivisi baba babakeneyeho nk’urwego bagomba guheraho.Mu murenge wa Mamba hari uwo bahimbye Rucakira ngo kubera iyi ngeso yo kubanza kugira icyo yaka umuturage umugannye.

Mu murenge wa Kigembe n’uwa Mukindo na ho abaturage bijujutira bamwe mu bayobozi b’imidugudu yabo barangwa n’iyi mikorere.

PNG
Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko kurwana n’iki kibazo ari urugamba rukomeza,ariko ngo gutanga amakuru kuri ruswa ni byo bivamo imbaraga zo kuyirwanya.Jerome rutaburingoga umuyobozi w’aka karere avuga ko hari aho koko yagiye igaragara bakabihanirwa, kandi ko n’abagikora nabi bakwiye guhinduka bakorera abaturage mu bunyangamugayo n’ubumuntu.

Usibye muri aba bakuru b’imidugudu,ubuyobozi buvuga ko mu bushakashatsi buheruka muri aka karere bwavuye mu bisubizo by’abaturage bwagaragaje ko ahari higanje ruswa ari muri service z’ubutaka,mu ma cooperative ndetse no mu ba veternaire cg abavuzi b’amatungo gusa ngo abagaragaye barahanwe,ari nako bizakomeza kugenda kugira ngo ruswa ibangamira iterabere ry’umuturage icike.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top