Imibereho y’abaturage

HUYE: Abakora muri VUP ngo babangamiwe no gutegekwa kwizigamira ku ngufu

Photo

Abakora imirimo y’amaboko ya VUP igamije kuzamura abatishoboye mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye,baravuga ko bategekwa ku gahato kujya muri gahunda y’ubwizigame burambye bwa EJO HEZA,bityo udatanze ubwo bwizigame akirukanwa.Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iyi ari gahunda y’ubwizigame ,ariko atari itegeko nta muturage ukwiye kwirukanwa azira ko atayigiyemo ku bushake,ko iki ari ikibazo cyo gukurikirana.

Batuye mu tugari tunyuranye tugize uyu murenge wa Mukura,bakaba ari abaturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe Leta igenera imirimo y’amaboko ihemberwa irimo no gukora imihanda ngo nabo biteze imbere.Kuri ubu aba bavuga ko bagejejweho gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire bwa EJO HEZA,aho basabwa gutanga amafaranga ku yo bahembwe,gusa ngo bikababera imbogamizi bitewe n’uko n’ubundi ngo aba ari make kandi akaza akererewe.

Ni amafaranga bavuga ko basabwa gutanga ku gahato,bitewe n’uko ngo uhembwe ntayatange ngo agaragaze ko yizigamye,ahanishwa kwirukanwa muri iyi mirimo,aho basaba gusobanurirwa mu buryo bunoze iby’iyi gahunda ya EJO HEZA.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukura buvuga ko iyi ari gahunda yo kwizigamira mu gihe kirambye ishishikarizwa abaturage ariko buhakana ko byaba bikorwa ku ngufu.
NGABO Fidel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura avuga ko ntawe ukwiye kwirukana umuturage kubera ko atatanze ubu bwizigame,ko icy’ingenzi ari ugukora ubukangurambaga.

Aya mafaranga y’ubwizigame burambye ngo basabwa kuyatanga buri uko bahembwe.Mu gihe ngo babwirwa ko azagira icyo abamarira nyuma yo kuzuza umwaka batanga ubu bwizigame,hari abibaza uko byazagenda iyi mirimo idakomeje kandi ngo batemerewe kuyabikuza,bagasaba kwegerwa bahabwa ibisobanuro bihagije kuri ubu bwizigame benshi bavuga ko batari kumva neza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top