Imibereho y’abaturage

Huye: Abatuye mu gice cy’umujyi bari batunzwe n’ibiraka barataka inzara

Photo

Mu gihe Leta y’u Rwanda yatangiye gufasha abaturage babagaho baciye inshuro kubera muri iyi minsi batava mu rugo bitewe n’icyorezo cya covid 19, bamwe mu baturage batishoboye bo mu karere ka Huye mu gice gifatwa nk’umujyi na bo barasaba ubu bufasha ngo kuko batungwaga n’ibiraka bikaba byarahagaze.Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko hari kuzuzwa urutonde rw’aba batishoboye ngo na bo bahabwe ubufasha bidatinze.

Kuva hasohoka amabwiriza yo kuguma mu ngo hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid 19 kuri ubu gihangayikishije isi ndetse cyageze no mu Rwanda,kuri ubu imibereho ya bamwe mu baturage bakuraga ibibatunga mu gukorera abandi ibiraka bya nyakabyizi ntiyifashe neza.Ibi byatumye leta itekereza kuri ibi byiciro by’abaturage,maze umukuru w’igihugu avuga ko leta izafasha iyi miryango. Ntibyatinze mu mujyi wa Kigali ubufasha bugizwe n’ibyo kurya buratangwa nyuma yo kubarura bene iyi miryango. Icyakora no mu mijyi yo mu ntara hagaragara bene iyi miryango yari ibayeho muri ubu buryo yakeshaga amaramuko gukorera abandi buri munsi none bikaba byarahagaritswe. TV na Radio 1 byatembereye mu kagari ka Matyazo mu murenge wa Ngoma ,umurenge ufatwa nk’igice cy’umujyi wa Huye maze biganira na bene aba baturage ku mibereho y’iyi minsi batava mu ngo.

Muri ibi byiciro,by’umwihariko hari abahoze basigajwe inyum n’amateka na bo batuye mu gice cy’umurenge wa Ngoma na wo ufatwa nk’umurenge w’umujyi,nabo bavuga ko bagowe no kubaho muri ibi bihe.

Aba ngo bumva ahandi havugwa ubufasha ariko bo ntibandikwe,na bake banditswe bategereje bagaheba,aho ngo bifuza nabo kugobokwa muri ibi bihe bavuga ko bitaboroheye.

Umuyobozi w’akarere ka Huye SEBUTEGE Ange avuga ko hari hakiri gukorwa imibare y’abakeneye ubu bufasha koko kandi na byo byarangiye ,maze bukihutishwa.

Aba baturage nubwo benshi babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ngo kwandikwa mu bategereje gufashwa ntibinyura mu mucyo kuko hari abatandikwa kandi basangiye ikibazo.Ni mu gihe ubu benshi ngo babayeho ubonye uko asohoka asabiriza mu baturanyi ku bw’amahirwe agafungurirwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top