Imibereho y’abaturage

Huye: Abavandimwe bane bavukanye ubumuga bw’uruhu babayeho nabi

Photo

Mu kagari ka karambi umurenge wa Kigoma ho mu karere ka Huye,hari umuryango ufite abana bane bavukanye ubumuga bw’uruhu,bavuga ko bugarijwe n’ibibazo by’ubukene bituma batagana ishuri ,kutagira amavuta yo kwisiga ajyanye n’uruhu rwabo kuko rwangirika cyane iyo ruhuye n’izuba.

Aba bana uko ari bane bavuka mu muryango w’abana umunani . Bakivuka ,byabanje gutungura ababyeyi babo n’abaturanyi gusa buhoro buhoro bagiye babyakira.

Kuri izi ngaruka zo kubangamirwa n’imiterere y’uruhu rwabo byatumye umwe muri bo ava mu ishuri ku bwo kuba atarabonaga ku kibaho nk’abandi. Mu byifuzo byabo bifuza gufashwa kubona imfashanyigisho ziborohereza ndetse no kubona amavuta ajyanye n’uruhu rwabo bitewe n’uburyo ahenze kandi ubushobozi bw’umuryango bavukamo butabibemerera.

Umubyeyi wabo na we avuga ko byatunguranye kubyara abana bane bose bafite ubumuga bw’uruhu ariko akabyakira,gusa ngo kubarera bitewe n’ubuzima bugongwa n’ubushobozi buke ngo biragoranye na we akifuza inkunga byibuze y’uburyo bwo kubabonera aya mavuta yo gusiga uruhu rwabo birurinda kwangirika.

Hakizimana Nicodem, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda avuga ko kuri ibi ibazo koko bikiri imbogamizi bagihura nazo ariko bahora babikorera ubuvugizi nabo bagitegereje dore ko banifuza ko amavuta yihariye yo kwita ku ruhu rwabo yazajya yishyurirwa ku bwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Sante) nkuko babimenyeshyeje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ubwo yahuraga n’urubyiruko mu mwaka ushize.

Ku bijyanye no kwiga batabona neza nk’abandi byo ngo basabye Minisiteri y’uburezi ko mu bizamini bya leta yajya iborohereza inyandiko zabo zikaza ari nini ziruta iz’abandi gusa ngo umwaka ushize byakozwe mu turere duke aho bifuza ko byazakomeza no mu tundi turere bityo aba bana bafite ubumuga bw’uruhu nabo bakabasha kwiga neza nk’abandi.

Ubwo hategurwaga iyi nkuru, ubuyobozi bw’ikigo RSSB ari na cyo gifite mu nshingano ibirebana na Mutuelle de Sante ntibwari bwakabonetse ngo bugira icyo buvuga kuri kimwe mu bibazo bafite cyo kuba umuti uhenze w’uruhu rwabo bakwemerwa kuwubonera kuri ubwo bwishingizi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top