Imibereho y’abaturage

Huye: Abayobozi bahohotera abaturage kubera mitiweri baba bari kwangisha abaturage ubuyobozi-Minaloc.

Photo

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwigisha abaturage neza bagatanga ubwisungane mu kwivuza hatabayeho kubahohotera cyangwa kubagurishiriza amatungo.Ni mu gihe uko umwaka wa mitiweri ugeze,abaturage bo mu turere dutandukanye tw’amajyepfo badasiba gutaka guhohoterwa n’inzego z’ubuyobozi,zibasaba gutanga ubwisungane mu kwivuza ku ngufu.

Mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga ku kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza,higishwa ibyiza mitiweri igirira abaturage nko kwivuriza kuri make ku bayitanze,ko ari akamaro ku muryango wazirikanye ubu bwishingizi.Gusa hari abaturage badasiba kumvikana bataka guhutazwa basabwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze gutanga uyu musanzu,aho bamwe bafungwa abandi gakagurishirizwa amatungo ngo habonekemo ubu bwisungane ku ngufu. Abo TV na Radio 1 byasuye mu bihe bitandukanye n’uduce dutandukanye harimo no muri uyu mwaka,hagiye hagaragara abafunzwe,aho ngo baba bazindukiwe n’ubuyobozi bubakoramo umukwabu,ahandi bahasanga amatungo magufi akagurishwa bagakuramo ubwisungane ku ngufu. Ni ibintu benshi banenga bavuga ko bitagakwiye gukorwa mu buryo bubahutaza.

Ubwo yari mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage gutaga ubwisungane mu kwivuza ,Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,Sheikh Bahame Hassan yasabye aba baturage kuzirikana akamaro gakubiye mu byiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Akomoza ku bikorwa byo guhutaza no guhohotera abaturage bikorwa na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze harimo no kugurisha amatungo y’abaturage,aha avuga ko bikorwa n’abayobozi ngo baba bashaka amanota ariko atari byo,ubu ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu isaba abayobozi gukoresha uburyo bwo kwigisha no gusobanurira umuturage kugeza yemeye, ariko bitabaye ku ngufu kuko iyo bikozwe gutyo biba ari ukwangisha abaturage ubuyobozi.

Nubwo inzego nkuru z’ubuyobozi zihora zivuga ko ubu buryo buhutaza abaturage ngo batange mitiweri butemewe,ibi ntibibura guhora byumvikana buri mwaka uko umwaka w’ubwisungane mu kwivuza ugeze,aho hamwe na hamwe izi ngufu zisumba ubukangurambaga basabwa,kugeza n’aho bamwe bajya kubifungirwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top