Imibereho y’abaturage

Huye: Agiye kwamburwa inka aherutse kugura ngo isimbure iyari irwaye

Photo

Umuturage witwa urayeneza Christine n’abaturanyi be batuye mu kagari ka Icyeru umurenge wa Mukura ho mu karere ka Huye,baravuga ko yarenganyijwe nyuma yo kurwaza inka ya Girinka yakwitabaza Veterineri (Vétérinaire) w’umurenge ntamufashe,akayigurisha akagura indi none ngo ubuyobozi bukaba bwarayifatiriye. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko uyu muturage yakoze ibinyuranyije n’amategeko kuko n’iyo veterineri atari kumwitaba yari akwiye kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge.

Uyu utuye mu kagari ka Icyeru avuga ko yahawe inka n’ibitaro bya kaminuza CHUB I Huye nk’umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside batishoboye,nyuma iyi nka irarwara ikajya yomokaho uruhu nk’uko agaragaza bimwe mu bice by’uruhu rwayo yabitse,ngo yiyambaza umuvuzi w’amatungo muri uyu murenge ntiyamufasha,afashwa n’uwo mu kandi karere ka Gisagara,nyuma uyu muvuzi aho aziye ngo nawe amubwira ko iyo ndwara atayizi ayitera urushinge rumwe ntiyagaruka.

Nyuma yo koroherwa gake gake iyi nka ngo yabonye ikomeje kumuhombya no kubyara byaranze,afata umwanzuro wo kuyigurisha ahita agura indi,gusa igeze ku murenge irafatirwa bityo ngo abwirwa ko agomba kuzamburwa zose.Abajijwe impamvu yaba yaragurishije atabimenyesheje veterineri,avuga ko yari yamaze kumukuraho icyizere,kuko ngo no mu burwayi yamwitabaje ntaze.

Ku ruhande rw’abaturanyi be ngo bazi uburyo iyi nka yarwaye, bavuga ko kuri bo basanga nta kosa uyu yakoze,kuko ngo yaguzemo indi akagurisha iyamunaniye bigaragara.

Uyu muvuzi w’amatungo mu murenge wa Mukura, Gatete Ildephonse ushinjwa kurangarana uyu muturage,avuga ko atari byo kuko yayivuye kandi ikaba yari iri gukira,kandi ko n’iyo biba byo atari kuyigurisha atabivuze.

Ubuyobozi bw’umurenge na bwo buvuga ko uyu yakoze ibidakwiriye kuko atabibwiye ubuyobozi,bityo iyi nka yafatiriwe nyuma komite ya Girinka ikazasuzuma iki kibazo nkuko byasobanuwe na Ngabo Fidele,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Mu gihe uyu avuga ko yazize serivisi mbi yahawe na veterineri w’umurenge utaramufashije bigatuma afata uyu mwanzuro,ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko mu gihe abaturage baburiye serivisi hamwe,bafite uburenganzira bwo kubaza umunyamabanga nshingwabikorwa akabafasha bityo ko uyu ngo atari akwiye kugurisha iyi nka ngo agure indi,ubuyobozi butabizi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top