Imibereho y’abaturage

HUYE: Ubuyobozi bwabagurishije inzu nyuma bubabuza kuzikoreramo-Abaturage.

Photo

Bamwe mu batuye ahitwa mu Rwabuye hafi y’igishanga cyo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye baravuga ko barenganyijwe n’akarere nyuma yo gushaka kubimura nta ngurane bakakarega bakagatsinda ariko ntihubahirizwe ibyategetswe n’urukiko none bakaba barabujijwe kugira icyo bakora ku mitungo yabo ikaba iri kwangirika.

Abafite iki kibazo ni abatuye iruhande rw’igishanga cya rwabuye harimo n’abaguze inzu na leta yari ihafite.Aba ngo baje kubwirwa ko hatemewe guturwa bategekwa kwimuka ariko nta ngurane ,ibyo bamwe banze bitewe n’uko baguze na Leta inzu yari ihafite ,bituma biyambaza inkiko.

Mu mwaka wa 2013, urukiko rwanzuye ko aba baturage batsinze akarere,
runategeka kandi akarere guha aba baturage amafaranga ibihumbi 100. Kuva icyo gihe aba baturage baravuga ko nta cyakozwe,ahubwo bakomeje kubuzwa kuvugurura inzu zabo ,aho ubu ngo zikomeza kwangirika nyamara ntacyo bemerewe kuzikoraho ari naho basaba uburengenzira ku byabo cyangwa se bakimurwa bahawe ingurane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko hari gushakwa ubushobozi mu buryo bubiri bushoboka bwo kwimura aba baturage,kuko aho batuye ari mu gishanga.Ange Sebutege umuyobozi w’akarere ka Huye avuga ko hatekerejwe kububakira inzu bazimurirwamo,cyangwa se kubabarira imitungo yabo ubundi bagahabwa ingurane ibi byose bigakorwa mu gihe habonetse ubushobozi.

Naho ku bijyanye n’amafaranga,urukiko rwategetse akarere guha bamwe muri aba baturage bari barareze bakagatsinda mu rubanza rwaciwe mu mwaka wa 2013,umuyobozi w’akarere waje asanga iki kibazo,avuga ko atari yasoma imyanzuro y’urukiko bazareba icyo gukora nyuma yo kuyisoma.

Ni mu gihe aba baturage bavuga ko ibyabo byateshejwe agaciro n’inzu zabo batemerewe kuba bazisana hamwe n’ibikorwa byabo nk’ubucuruzi bahakoreraga hashize igihe byarahagaritswe,ngo biri gukomeza kubahombya aho bashimangira ko intandaro ya byose ari ubuyobozi bw’akarere ka Huye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top