Abaturage bahawe ikiraka cyo kubagara umuceli wa gereza ya Huye bitewe n’uko abagororwa batasohokaga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid 19,kuri ubu barataka kudahembwa kandi ngo aha barahakuye imvune ndetse no kwicwa n’inzara.
Mu gihe urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ruvuga ko bikwiye kubazwa Company yitwa Muhaburai koresha ibi bikorwa,Rwiyemezamirimo wakoresheje aba baturage avuga ko byatewe n’ikibazo cya Banki gusa ngo kuva kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 baratangira guhabwa amafaranga yabo.
Uyu muceli wo mu gishanga cya Gahenerezo usanzwe uhingwa n’abagororwa ba Gereza ya Huye ari na bo bawubagara.Muri iki gihe byasabye ko abagororwa badasohoka kubera icyorezo cya covid 19 bityo Gereza itanga ikiraka cyo kuwubagara,ariko imihemberwe yabo ikananirana.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bazindukiraga muri icyo gishanga bategereje gahunda yo guhabwa amafaranga bakoreye ariko birangira ntacyo bahawe ari naho bahereye barakara bavuga ko abakabahembye bahora bababeshya.
Ibi ngo byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo inzara no kuba bamwe baraharwariye amaso bitewe n’imiti yaterwaga muri uyu muceli kandi nabo barimo.
Aha ngo hiyongeraho no gusuzugurwa babwirwa imvugo mbi ko ntaho barega(Babwiwe ko uwo barega ari we baregera) ,abandi ngo bagakangishwa ko nibakomeza gusakuza bazafungirwa mu biraro by’ingurube, ngo nta kindi basaba ,usibye guhabwa ibyo bakoreye.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza SP Hillary SENGABO avuga ko iki kibazo gikwiye kubazwa Company yitwa Muhabura ikoresha ibi bikorwa.
Rwiyemezamirimo Rusagara Steven uhagarariye Muhabura Company ,avuga ko byatewe n’ibibazo byo gutinda kwa Banki , akabizeza ko uyu munsi kuwa gatatu bikemuka,aba mbere bagatangira kuyahabwa.
