Imibereho y’abaturage

Huye: Barimo kwirukanwa mu masambu gakondo bamazemo imyaka isaga 60-Abaturage

Photo

Hari imiryango isaga 20 ituye mu mudugudu wa Ubwiyunge, akagari ka Cyimana umurenge wa Tumba ho mu karere ka Huye,ivuga ko iri kwirukanwa n’abavuga ko bakomoka ku mutware wahayoboye ahanyaze ababyeyi babo.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo gishingiye ku masambu batuyemo,harimo abahavukiye,abahashatse n’abahaguze ahagana mu mwaka w’1961.Bavuga ko mbere ngo hari mu masambu gakondo y’ababyeyi babo,nyuma haza kuyobora umutware witwaga Nyarwaya abirukanamo ngo anabatemera imyaka yari irimo nyuma na we aza guhunga mu mwaka wa 1959 abo yari yaranyaze bokongera kuhisubiza barahatura.

Nyuma ngo batunguwe no kubona abavuga ko bamukomokaho baje kwaka isambu yabo abo baturage barabyanga ngo hakorwa isaranganya ku ngufu ngo babifashijwemo n’ubuyobozi bityo abo bakomoka ku mutware bahabwa ibyangombwa abo bandi batabizi. Ibyo ni byo aba baturage baheraho babifata nk’akarengane nubwo uwabaga asanzwe ahafite inzu we batayisenyaga.Aba baturage basoza bavuga ko nubwo babujijwe guhinga muri ayo masambu kandi ari yo abatunze bagiye kuzajya bayishoramo ku ngufu aho kwicwa n’inzara

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko abaturage bakwiye kwegera ubuyobozi,kuko ngo iki ari ikibazo kizasesengurirwa hamwe.

Iki kibazo gishingiye ku masambu gihora kigaruka mu bice bitandukanye by’umwihariko mu ntara y’amajyepfo, gusa umukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo aheruka kukibazwaho yavuze ko niba ibi bibazo byaragarutse leta igiye kubikurikirana vuba hatagize ubirenganiramo.Ni mu gihe muri Werurwe 2018 ubwo yatangizaga umwiherero w’inzego z’ibanze ,Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’amasambu yasizwe mu mwaka wa 1959 gikwiye gukemurwa mu buryo wa Politiki aho gukomeza kwisunga ibyemezo by’ubucamanza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top