Imibereho y’abaturage

Huye-Gisagara: Ikiraro cyacitse gihagarika imigenderanire.

Photo

Abaturage bakoresha umuhanda uca mu kibaya cya Kiri uhuza akarere ka Huye na Gisagara,kuri ubu barasaba gukorerwa umuhanda wacitse utakiri nyabagendwa ku binyabiziga kuko wahagaritse ubuhahirane bikabashyira mu gihombo.

Ni umuhanda usanzwe ugenda ukikiye iki kibaya cya Kiri gihingwamo umuceri gikora ku murenge wa Rusatira muri Huye na Gikonko muri Gisagara,ukifashishwa cyane mu ngendo z’ubuhahirane bw’utu turere.Kuri ubu uyu muhanda ahari iteme ryaracitse ryangijwe n’umugezi wujujemo umucanga,bityo biba ingorane byahagaritse ibinyabiziga by’umwihariko abifashishaga uyu muhanda mu bikorwa by’ubucuruzi,aho ngo bibasaba kuzenguruka bikabatwara amafaranga menshi

PNG

Aba baturage baravuga ko byateye ingaruka mu mikorere y’abatuye utu duce,kuko nk’abacuruzi ngo kubera guhendwa n’ikiguzi cy’ababazaniye ibicuruzwa,bituma na bo bongera igiciro ku bicuruzwa,ariho aba baturage bifuza ubufasha bwo gukorerwa iki kiraro,umuhanda ukongera ukagenzwa neza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara ahabarizwa ibikorwa bikenera uyu muhanda cyane nk’uruganda rw’umuceri rwa Gikonko ,Jerome Rutaburingoga umuyobozi w’aka karere avuga ko bagiye kureba imiterere y’iki kiraro n’uburyo cyakorwa ku bufatanye ,kugira ngo ubuhahirane aha bukomeze.

Usibye ubwikorezi bw’ibintu bwakomwe mu nkokora n’uyu muhanda,ngo n’abagenzi bakoreshaga uyu muhanda batwawe kuri moto ni ikibazo kuko hari abongera igiciro cy’urugendo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top