Mu gihe umujyi wa Huye ugaragaramo abana benshi b’inzererezi ,ubuyobozi bw’aka karere bwo buravuga ko mu guhangana n’iki kibazo ,umwana uzajya ufatirwa mu muhanda,n’umubyeyi we azajya azanwa bigishirizwe hamwe kuko umwana ngo agomba kurererwa mu muryango no kumurinda ibituma ajya mu buzererezi.
Haba ku manywa,haba nijoro,uyu mujyi wa Huye ugaragaramo abana b’inzererezi,baba basabiriza amafaranga n’amafunguro ku muhisi n’umugenzi.Mu ijoro iyo muganiriye bakwereka aho barara mu nkengero z’imihanda,mu miyoboro itwara amazi y’imvura.
Aba bana benshi baba baravuye mu ishuri bavuga ko baje mu muhanda bahunga ibibazo byo mu miryango bavukamo,by’umwihariko amakimbirane n’ubukene
Kuri iki kibazo ariko ubuyobozi bw’akarere ka Huye buvuga ko aba bana badaturuka mu karere ka Huye gusa,hari n’abaturuka mu turere duturanye n’aka ka huye.
Ange Sebutege uyobora aka karere avuga ko mu gushaka umuti urambye w’iki kibazo,ngo abana bazajya bafatirwa mu muhanda,n’ababyeyi babo bazajya batumizwaho maze habeho kubigisha ku kurinda ibituma abana baza mu muhanda mu buzererezi.
Uyu muyobozi kandi avuga ko hari n’abatuma abana benshi baza mu muhanda,nk’ababashyira hamwe ngo barabashakira ubufasha,cyangwa se abashinga ibigo babashyiramo ko bidakwiye,kuko umwana agomba kurererwa no gufashirizwa mu miryango ku bafite uwo mutima wo kubafasha.
