Bamwe mu batishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bubakiwe inzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpinga wo mu kagari ka Gatobotobo umurenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye,baravuga ko izi nzu bataramaramo umwaka zatangiye kubavira no kwangirika. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko iki kibazo batakimenye,ariko ngo bibaye ari ibyoroshye aba bazisanira,byaba ibigoye kareba uko bafatanya bigakosorwa.
Ni inzu bubakiwe aha mu mudugudu w’icyitegererezo wa Mpinga,bavuga ko bazitashye hagati mu mwaka ushize wa 2019,inzu nini enye buri imwe igiye ihuriwemo n’imiryango ine izi bakunze kwita "Four in one". Kubakirwa ni igikorwa cyiza bishimiye nk’abari bafite inzu zabasaziyeho.
Cyakora nubwo bubakiwe inzu zigaragara nk’izikomeye inyuma,aba bavuga ko batunguwe no kubona mu gihe bataranamaramo umwaka zitangiye kubavira ngo biturutse ku mazi y’imvura areka mu bisenge (Plafond) akanatonyanga,ahandi isima isatagurika,bakifuza ko hagira igikorwa hakajya hubakwa ibirambye bidatuma bahora mu kububakira no gusana gusa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko aba batigeze bagaragaza ikibazo,aho umuyobozi w’akarere Ange Sebutege avuga ba nyir’inzu ibishoboka bito bakwiye kubyikorera,hanyuma amakosa manini hakarebwa uko bafatanya agakosorwa.
Gusa ariko aba bavuga ko bitewe n’uburyo izi nzu zubakishije ibikoresho bikomeye kuri bo ngo binahenze kuba babibona,aha ngo nta bushobozi bafite bwo kugira icyo bazikoraho.
