Imibereho y’abaturage

Huye-Kigoma : Babangamiwe no kutagira amateme abafasha mu buhahirane n’ibindi bice

Photo

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kakarusho akagari ka Rugarama ,umurenge wa Kigoma ho mu karere ka Huye bavuga ko bahejejwe mu bwigunge n’ibikorwa Remezo bitagera aho batuye by’umwihariko imihanda n’amateme byangiritse ntibisanwe bigahagarika imigenderanire n’utundi duce.

Byinshi mu bikorwa remezo bavuga ko ntabyo,cyangwa se ntibinagaragaze inzira yo kuba byahagera nk’uko babibona ahandi.Ibi abatuye mu mudugudu wa Kakarusho bavuga ko ahanini biterwa n’uko basa n’abatuye ukwabo kuko nta mihanda bagira ibahuza n’utundi duce bitewe n’uko ihari bayikora mu muganda nyuma ikangirika,n’amateme yangiritse bigahera aho kandi nta bushobozi bwo kuyakora bafite nk’abaturage.

Ubu bwigunge bavuga bahezemo butuma nta guhahirana n’utundi duce tubakikije,ndetse ngo n’iyo bagize umurwayi bibabera ikibazo kuko nta mbangukiragutabara ishobora kuhagera bitewe n’ikibazo cy’imihanda n’amateme byangirika ntibikorwe,bigatuma umurwayi bamutwara mu maboko bagakora urugendo rurerure berekeza ku muhanda muzima.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti,ngo kuko hari gushakwa ibiti byo kongera gukora amateme yangiritse bityo ubuhahirane mu baturage,hamwe n’ingendo ku binyabiziga bigasubira uko bisanzwe nk’uko bivugwa na Ange SEBUTEGE,uyobora ako karere.

Ku kijyanye n’ibindi bikorwa remezo nk’amazi meza n’amashanyarazi bitaragera muri aka gace ,umuyobozi w’akarere avuga ko na byo bizajya bigenda bihagera nk’uko ahandi biri gukorwa hakurikijwe uko ubushobozi bugenda buboneka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top