Imibereho y’abaturage

Huye -Simbi : Barishimira ubuvugizi bakorewe ntibirukanwe mu masambu

Photo

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Kabusanza, umurenge wa Simbi ho mu karere ka Huye,nyuma yo gutabaza basaba Leta kubarengera ubwo birukanwaga mu isambu n’uvuga ko yahoze ari iy’iwabo,ubu noneho barashimira Leta ko yabumvise kuko nyuma y’ubuvugizi bakorewe umuyobozi w’akarere ka Huye yabasubije mu byabo aho bavugako batagihangayitse.Cyakora basaba leta ko abari baramaze gusenyerwa n’uwabimuraga afatanyije n’ubuyobozi ubu bacumbitse,bafashwa kongera kubakirwa bakabona aho kuba.

Aba baturage batakaga akarengane bakorerwaga n’uwavugaga ko isambu batuyemo yahoze ari iy’iwabo mbere y’1959 binyuze mu manza bavuga ko batahawemo ijambo bakarenganywa,ubimura ngo ashaka kwimura imiryango ituyemo yose ari nako byari byatangiye bamwe bafungwa,abandi bategekwa kwisenyera bitewe n’imbaraga ubuyobozi bw’ibanze.Aha bavugaga ko bari bahawe iminsi itarenze 25 yo kuba bimutse kuri uyu musozi.

Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere bwavugaga ko icyemezo cy’urukiko kigomba gukurikizwa aba baturage bakimuka bakagenda nk’uko Kamana Andre umuyobozi w’akarere wungirje shinzwe ubukungu yabitangaje.

Ni ikibazo umukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi mu mwaka wa 2018 yakivuzeho maze ashimangira ko bidakwiye kumvikana aho umuntu wagiye mu myaka ya za 60 agasiga ubutaka bugaturwamo n’abandi adakwiye gushinga urubanza ngo yirukane abo asanze barabutuyemo.

TV na Radio 1 nanone byongeye gusura aba baturage maze bavuga ko nyuma gato basuwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye SEBUTEGE Ange maze ahuza izi mpande zombi asobanura ko aba baturage badakwiye kurenganywa bagumana ubutaka bwabo bityo bituma kubirukana nk’uko byari biteganyijwe bitakibaye.Kuri ubu barashimira ubuyobozi bwabagobotse ngo noneho barakorera mu byabo batuje.

Cyakora mu nkundura yo kubirukana ngo habayeho kubafunga no kubasenyesha inzu zabo kuri ubu bamwe barabuyera ,abandi baracumbitse.Barifuza nanone ko bafashwa kubona aho kuba.

Nubwo kuri iyi nshuro umuyobozi w’akarere ka Huye atifuje kugira icyo atangaza ku bijyanye n’aba bari bamaze gusenyerwa,gusa mu kiganiro kigufi n’itangazamakuru aherutse kuvuga ko uyu murongo n’ubundi umukuru w’igihugu yatanze ari wo ugomba kubahirizwa nta kubangamira cyangwa guhutaza abaturage.

Aba baturage bavuga ko nyuma y’ihumure ryatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye ,ubu bakorera mu masambu yabo bisanzuye cyakora bamwe ngo bategereje niba koko ari byo ko bazasubizwa ibyangombwa by’ubutaka bamwe bari bambuwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top