Imibereho y’abaturage

Huye: Umukecuru uba mu gisa na nyakatsi aratabaza

Photo

Umukecuru Berinkindi Anastasie wo mu kagari ka Bukomeye umurenge wa Mukura ho mu karere ka Huye,aba mu gisa na Nyakatsi nyuma y’aho inzu ye isenyukiye ubuyobozi bukajya kumukodeshereza,ariko ntibwishyure ubukode.

Ako kazu abanamo n’ihene ze gasakaje amashasi,imyenda ishaje n’ibindi bikoresho bishaje ari na ho ahera asaba ubufasha bwo kubakirwa.

Uyu mukecuru ariko ngo ubuyobozi bwari bwamucumbikishirije ku muturanyi bitegetswe n’umuyobozi w’umurenge maze bwumvikana n’umucumbikiye ko buzajya bumwishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3000) ku kwezi kugeza afashijwe kubakirwa.

Ibi ngo si ko byagenze nyir’icumbi ntiyigeze yishyurwa na rimwe mu mezi atandatu yayimazemo,ahubwo ubuyobozi bw’umudugudu ngo bwaje guhinduka uyu mukecuru maze bubandikisha amasezerano ko ahubwo ku mafaranga ahabwa y’ingoboka ariho azajya akura ubukode. Ibi ngo byatumye yisubirira muri ako kazu nk’uko bivugwa n’uwari umucumbikiye.

Abaturage baramusabira ko yahabwa umuganda akubakirwa nk’abandi baturage bubakirwa binyuze muri ubwo buryo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura Ngabo Fidel yabwiye TV na Radio One ko nta mpamvu yo kuba uwo mukecuru asubira muri ako kazu ngo kuko biyumvikaniye n’umucumbikira ko azishyurirwa n’umurenge. Kuba ubuyobozi butishyura amafaranga y’icumbi,ngo ibyo burabivuganaho na nyir’icumbi.

Cyakora aya masezerano yakoreshejwe ahagarikiwe n’umukuru w’umudugudu yuko uwo mukecuru agomba kujya yiyishyurira icumbi mu mafaranga ahabwa y’ingoboka, Uyu muyobozi w’umurenge avuga ko ntayo azi ari ibyo kugurikirana n’impamvu yakozwe dore ko avuguruza icyemezo umurenge wafashe mbere.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bugiye kwihutira gukemura iki kibazo , abaturanyi b’uwo mukecuru bamufitiye impungenge mu gihe imvura yamusanga muri ako kazu atarashakirwa ahandi ho kuba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top