Imibereho y’abaturage

Gasabo: Mu Ugushyingo 2020 aba mbere bari mu manegeka i Nyarutarama bazatangira kwimurwa-Minaloc

Photo

Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Guverinoma y’uRwanda iratangaza ko bitarenze mu kwezi kwa cumi na kumwe abaturage bari batuye mu manegeka yo mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo bazimurirwa mu nyubako nshya mu busanza muri Kicukiro

Muri izo nyubako bazimurirwamo harimo inzu y’icyumba kimwe izwi nka (chamblete) ingana na kane ku icyenda harimo igikoni n’ubwiherero ,hari n’izindi z’ibyumba bitatu bingana na gatatu kuri gatatu zifite n’icyumba cy’uruganiriro kingana na kane kuri gatandatu, hakabamo kandi n’iz’ibyumba bibiri n’uruganiriro rumwe.

UWIMANA Leopord ushinzwe guteza imbere amazu aciriritse mu kigo gishinzwe imiturire mu Rwanda avuga ko izi nzu zujuje ibisabwa ndetse ngo zikaba ari n’igisubizo ku bucucike binyuze mu gutuza abantu benshi ahantu hato.

Nubwo ikigo cy’igihugu cy’imyubakire kigaragaza ko izi nzu zujuje ibisabwe haracyari abavuga ko batazijyamo ahubwo bagomba guhabwa ingurane ikwiye cyane ko bagezeyo batabona ibibatunga nkuko binjirizwaga n’inzu zabo ziri aho bagiye kwimurwa.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko biteguye kuzimukiramo banamaze kubisinyira bavuga ko basanze inzu bubakiwe zijyanye n’igihe kurusha izo bari batuyemo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof.Shyaka Anastase avuga ko igikorwa cyo kwimura aba baturage ari ugukomeza kunoza politike yo gutuza abantu ahantu heza hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri Shyaka akomeza yisegura ku kuba leta yaratinze kwimura aba baturage, akavuga ko impamvu byatinze ngo ahanini byatewe no kubanza kunoza ibitari bimeze neza gusa akabizeza ko bitarenze mu kwezi Gutaha kwa Cumi na kumwe aba mbere bazaba bimuwe.

Mu byo aba baturage bo muri Nyarutarama bavugaga ko bitanoze kuri aya mazu harimo kuba ari mato ugereranyije nayo bari basanzwe batuyemo hakiyongeraho no kuba bari babashyiriyemo ubwiherero butajyanye n’igihe kandi bo barashakaga ubwo kwicaraho gusa ubuyobozi bukaba bushimangira ko izi nzu aba baturage bagiye kwimukiramo zubatswe zabanje gukorerwa inyigo ikwiye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top