Imibereho y’abaturage

Kigali: Abari barafungiraniwe mu mujyi wa kigali batangiye kwerekeza iwabo

Photo

Inkuru yanditswe na Hakizuwera Fulgence

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi nta muturage wemerewe kuva mu rugo, kuri uyu wa mbere abantu benshi bamaze iminsi mu mujyi wa Kigali bari barabuze uko bahura n’imiryango yabo iri mu ntara, bafashe umwanzuro wo kwerekezayo batitaye ku rugendo bari bukore, aho bavugaga ko bishimiye kongera gusohoka ngo dore ko kuguma mu rugo byatumaga babaho mu buzima bugoye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kigali ubuzima wabonaga ko bwasubiye uko byari bisanzwe mbere yuko hashyirwaho ingamba za Guma mu rugo ;abantu bagendaga mu muhanda baba abagenda n’amaguru, abatwaye ibinyabiziga byabo ndetse n’abatega ibitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Nubwo wasangaga imirongo y’abategereje ibinyabiziga ari miremire ntibyabujije abaturage benshi kwerekeza mu ntara y’amajyepfo baturutse mu mujyi wa kigali. Abaganiriye na TV na Radio1 bishimiye ko bagiye kuko bari bamaze iminsi bafungiraniwe mu mujyi.

Aba biganjemo abakora akazi ko gushakisha bya buri munsi ngo bari babayeho nabi cyane, mu buzima bwo mu mujyi kuko benshi ngo batanahabwaga inkunga y’ibiribwa ngo dore ko byahabwaga abatuye bazwi gusa. Aba baturage ngo bahisemo gusubira mu ntara kureba imiryango yabo ariko bumvikana nk’abazagaruka gushakishiriza ubuzima muri uyu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu ibikorwa bitaremererwa gufungura imiryango ni insengero,utubari , imikino n’imyidagaduro ,abatwara abagenzi kuri moto n’ahandi hose hashobora guhurira abantu benshi.

Inkuru irambuye kuri TV1.........



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top