Imibereho y’abaturage

Kigali: Abasaga 20 baravuga ko ikigo RDB cyatumye batabona akazi muri CANADA.

Photo

Hari abaturage bavuga ko batsindiye kujya gukora akazi muri Canada nyuma yo gukora ibizamini binyuze muri RDB ariko bakangirwa kugenda babwirwa ko hari ibitarasobanuka mu mategeko.

Ngo bagiye kumara umwaka wose bategereje ko RDB ibaha ibyangombwa bakagenda ariko icyizere cyo kujyayo kimaze gutakara .Ikigo RDB gisaba aba baturage gukomeza gutegereza ngo kuko hari itegeko rigomba kuzajyaho rirebana no kohereza abakozi hanze gukorerayo.

Ngo itangazo ryaratanzwe barasaba bajya gukora ibuzamini ,ibi byari biturutse ku kigo gikomeye cyo muri Canada kizwi nka Olymel ngo byanyuze muri RDB aba basore n’inkumi bakora ibizamini abatsinze kurusha abandi barabimenyeshwa maze basinya n’amasezerano ko bagiye gukorera muri Canada ariko nyuma baza kubihagarikirwa bataragenda ngo ntibazi impamvu yabyo mu gihe kirihafi kungana n’umwaka bategereje , ni abantu basaga 20.

Aba basore n’inkumi bavuga ko batazi icyaba cyaratumye badahabwa uburenganzira ngo bagende ngo leta yagakwiriye kuba yarabafashije kuko n’ubundi ishishikariza abantu gushaka akazi ku isi hose ,ibyo babwiwe ngo framework y’amategeko ngo ntibabisobanukiwe ikibabaje ngo ni uko urwo ruganda rwo muri Canada rwo rwababwiye ko rukibakeneye nkuko bigaragara mu butumwa rwoherereje bamwe muri aba ,nyamara RDB yo ikababwira ko bitayiturutseho ,icyakora bagasabwa kutabikwirakwiza .

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ntigihakana ko aba bantu bakoze ibyo bizamini bakanatsinda gusa koko ngo hari ibitarasobanuka birebana n’amategeko ngo hagomba kuba hariho itegeko rirebana n’uko aba bantu bazava mu gihugu bakajya mu kazi hanze n’uburyo bazagaruka ngo bagomba gukomeza gutegereza ,gusa ibi bishobora gutinda ari nayo mpamvu usanga bamwe baramaze kurambirwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top