Imibereho y’abaturage

Kigali : Abaturage barimo gufasha bagenzi babo babaha ibiribwa

Photo

Hashize icyumweru Guverinoma y’u Rwanda ishyizweho ingamba zo gukumira indwara ya COVID 19, basaba buri muntu kuguma mu rugo.

Izi ngamba zatumye benshi mu baryaga ari uko bavuye mu ngo zabo ubuzima busa n’ububakomereye kugeza ubwo kuguma mu rugo byari ihurizo kuri bamwe kuko ntacyo kurya bari bafite n’imiryango yabo.

Kuva tariki 28 Werurwe 2020 mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali, abayobozi bagejeje ibiribwa ku baturage badafite ubushobozi. Yaba Mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge n’uwa Gisozi mu karere ka Gasabo, aho TV na Radio One zabashije kugera, abaturage bashimiye ubuyobozi bwabatekerejeho.

Mu Kagali Ka Kivugiza mu Mudugudu wa Amizero ho mu gihe bategereje ubufasha bwa Leta Abaturage babaye bishatsemo ibisubizo bafasha imiryango 30 kuri 60 yagombaga gufashwa nkuko byemejwe na Kabera Anastase uyobora uyu mudugudu wa Amizero.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Madame Uwamwiza Chantal yavuze ko ibiribwa byatanzwe kuri uwo munsi ari ibizatunga abaturage mu gihe cy’iminsi itatu.

Abayobozi bijeje abaturage ko abatahise babona ubwo bufashe , nabo bazabageraho vuba. Bakaba basaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho mu gukumira indwara ya Covid 19 baguma mu ngo kandi bagakomeza isuku bakaraba intoki n’amazi meza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top