Kuri uyu wa Gatatu, bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare baravuga ko bazindutse bajya mu kazi nk’abandi bose bakomorewe n’itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryavuze ku mirimo yemerewe gukora n’itemerewe, gusa ngo aba batwara abagenzi ku magare batunguwe nuko Polisi y’u Rwanda yababwiye ko bo batemerewe gukora.
Aba bazwi nk’abanyonzi, bavuga ko batazi impamvu babuzwa gukora kandi ibisabwa byose babifite, ndetse n’umuti wo gukaraba baha umugenzi ngo bari bawufite ngo cyane ko mu itangazo batatangaje ko mu bibujijwe gukora harimo amagare.
Nubwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itabonetse ngo igire icyo ivuga kuri iki kibazo , Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko amagare atemerewe gutwara abagenzi mu Rwego rwo kwirinda COVID-19.
Inkuru irambuye kuri TV1..............
