Imibereho y’abaturage

KIREHE-MPANGA : Amashanyarazi abaca hejuru ajya mu bindi bice kandi na bo batayafite.

Photo

Hari abaturage bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bavuga ko badafite umuriro w’amashanyarazi nubwo muri aka gace hagaragara insinga nyinshi zawo.Ubuyobozi bw’umurenge wa Mpanga buvuga ko hari icyizere cyo kuwubona vuba mu gihe icyanya cyagenewe kuhira imyaka kizaba kimaze gucanirwa.

Mubice bitandukanye by’umurenge wa Mpanga,mu karere ka Kirehe nta muriro w’amashanyarazi urahagera uretse hamwe umuturage yigeze kwiyemeza ,akavumbura urugomero agacanira abantu basaga 140, mu gihe hari henshi mu gihugu batibuka n’igihe umuriro wagereye aho batuye dore ko uba warahageze kera , aha i Mpanga no ku biro by’umurenge nta muriro uhari nyamara hari insinga nyinshi zawo ku buryo wakeka ko uhari by’umwihariko hari n’umudugudu w’icyitegererezo ariko abawutuyemo bavuga ko nubwo hari inzira z’amashayarazi n’amatara ku mazu ngo nta muriro urahagera,gusa iyi miyoboro ngo yerekeza ku kagera ,ahari gutunganywa uburyo bwo kuhira imyaka.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mpanga buvuga ko icyizere cyo kubona umuriro w’amashanyarazi gikomeje kwiyongera,kuba uyu murenge utawufite ngo si igitangaza kuko mu karere kose nta myaka isaga 5 ishize umuriro utangiye kukageramo ,kuba insinga ziri muri uyu murenge nta muriro urimo , uyu muyobozi avuga ko isoko ryatanzwe ku buryo vuba aha nibashyiraho ibyuma bikwirakwiza umuriro (Transformateurs) abaturage bazatangira gucana kandi ibi ngo bizakorerwa rimwe ,ibyo kuba ubaca hejuru byo ngo si byo kuko icyanya cyo kuhira ku kagera uyu muriro werekezwamo na cyo ngo ntikirarangira gutunganywa.

leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko muri 2024 abaturage bose bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi ,ni imyaka 5 ibura ngo abaturage babe bafite uyu muriro,niba iyi ntego yihawe koko izaba yagezweho ,mugihe kuri ubu abawufite bataragera kuri 50% .Gusa nubwo uyu utangwa n’ikigo REG gishinzwe kuwukwirakwiza mu Rwanda ari wo benshi baba biteze ,Minisiteri y’ibikorwa remezo iherutse gutangaza ko ibi bizashoboka kuko muri ayo mashanyarazi 52% ariyo azava muri aya asanzwe naho 48% akava ku mirasire y’izuba ,ibishobora gukemura iki kibazo kinagaragara mu bice byinshi harimo n’iby’aka karere ka Kirehe.



Andika / Soma Ibitekerezo 2
  1. Mukansoneye M.Vianney

    Saturday 12 October 2019

    Ku birebana n’umuriro muzadusuzumire no mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka MubugaAkarere ka Nyanza naho nta muriro uhagera kandi hegereye umujyi wa Nyanza igitangaje imirenge nka Kibirizi hageze umuriro kandi pe aho ku Mubuga hari ikigo nderabuzima amashuri centre y’ubucuruziTurasaba ubuvugizi.

  2. Mukansoneye M.Vianney

    Saturday 12 October 2019

    Ku birebana n’umuriro muzadusuzumire no mu Murenge wa Rwabicuma mu Kagari ka MubugaAkarere ka Nyanza naho nta muriro uhagera kandi hegereye umujyi wa Nyanza igitangaje imirenge nka Kibirizi hageze umuriro kandi pe aho ku Mubuga hari ikigo nderabuzima amashuri centre y’ubucuruziTurasaba ubuvugizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top