Imibereho y’abaturage

KIREHE :Umukecuru amerewe nabi nyuma yo gukurwa mu bafashwa.

Photo

Hari umukecuru wo mu murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe , uvuga ko abayeho mu bukene bukabije ,ndetse ngo ubuzima bwe buri mu kaga kuko ashobora kwicwa n’inzara .Uyu mukecuru w’imyaka 75 avuga ko adafite imbaraga zo gukora ariko ngo yakuwe ku rutonde rw’abahabwaga inkunga y’ingoboka ,ihabwa abageze mu zabukuru batishoboye .Ubuyobozi bw’umurenge wa Kirehe burasaba uyu muturage kubugana , hagasuzumwa neza ikibazo cye.

MUKAMURENZI Athanasie ni umukecuru w’imyaka 75 utuye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe ni mu ntara y’Iburasirazuba ,uyu mukecuru uba mu nzu iciriritse kandi ishaje arataka inzara dore ko ari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ,ari na yo mpamvu yahabwaga inkunga y’ingoboka igenerwa abantu bafashwa na Leta ,ubu ngo nta kiyihabwa kuko yagiye kumva bamukuye ku rutonde bityo bikaba bituma abayeho nabi.

Uyu mukecuru uvuga ko uretse kuba ashaje ngo yaje no gukora impanuka agacika umugongo ,ngo si ubwa mbere akuwe ku rutonde rw’abafashwa , na mbere ngo byigeze kumubaho ariko ubuyobozi bubonye ,ananiwe cyane bumusubiza ku rutonde ,ubuzima burongera burakomeza ngo nyuma rero baje kongera kumukuraho ,akeka ko ngo bagendera ku mukobwa we ,utaba mu rugo kuko atazi aho aba n’icyo akora ,ariko ngo ajya aza aho uyu mukecuru atuye bakabona yambaye neza (akeye) bagakeka ko ari umukire nyamara ku bw’uyu mukecuru ngo nta n’urwembe rwo guca inzara yahingukana mu rugo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kirehe uyu mukecuru atuyemo ,buvuga ko butazi iki kibazo icyakora ngo iyo bigaragaye ko uwo bakeka ko yagafashije umuturage nk’uwo ntacyo amumariye ngo bikorerwa raporo akaba yafashwa. BIHOYIKI Leonard ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kirehe twavuganye ku murongo wa Telephone yasabye uyu muturage kujya ku murenge kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2019 hagasuzumwa ikibazo cye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top