Ni igikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 12 Ukuboza 2019 aho abagororwa 39 bo mu karere ka Musanze bafungiwe ibyaha bya Jenoside basabiye imbabazi mu ruhame ku ruhare rwabo bagize muri jenoside yakorerewe abatutsi mu Rwanda, igikorwa cyabanjirijwe n’ubuhamya bwa bamwe muri bo bagiye basobanura uko bakoze icyo cyaha mu mvugo zumvikanamo kwicuza.
Bamwe muri aba bagororwa bagiye bahera ku gusaba imbabazi abo mu miryango yabo kuko ngo nabo ubwabo batari barigeze baberurira uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, dore ko benshi muri bo n’ubundi bagiye baburana bahakana ibyaha bashinjwaga, kugeza ubwo inyigisho z’umuryango w’ivugabutumwa “Prison fellowship Rwanda” zaje kubafasha kwatura ibyo bakoze no kubisabira imbabazi.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze NUWUMUREMYI Jeanine avuga ko iyi ari intambwe nziza iganisha mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge busesuye buzarushaho gufasha mu kunga ubumwe nk’isoko yo gukorera hamwe byo mbarutso y’iterambere.
Iki gikorwa cyo gusaba imbabazi mu ruhame ku bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kimaze gukorerwa mu turere 7 ari two: Bugesera, Rwamagana, Gatsibo, Rubavu, Kayonza, Ngoma na Musanze.
